Ikipe ya Mukura Victory Sports ibikesha igitego rukumbi cya rutahizamu Boateng Mensah Agyenim, yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0, ibona amanota atatu yayifashije gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona.


Uyu mukino w'umunsi wa gatandatu wa Shampiyona wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ukaba wabereye kuri Stade Kamena i Huye. 


Mukura VS yari yakiriye uyu mukino, yawinjiyemo ishaka gukosora amakosa nyuma yo kugwa miswi na Etoile de l'Est inganya igitego 1-1 mu mukino uheruka.


Iyi kipe yambara umuhondo n'umukara yihariye igice cya mbere kuko yabonaga imipira myinshi mu rubuga rw'amahina rwa Gicumbi FC. 


Uku gusatira kwari gushingiye ku mipira yahindurwaga imbere y'izamu na Abumuremyi ndetse na Samuel Pimpong bakinaga ku ruhande rw'iburyo.


Ibi byatanze umusaruro ku munota wa 28, ubwo Niyonizeye Fred yazamukanaga umupira neza iburyo, awuhindura mu rubuga rw'amahina usanga rutahizamu w'Umunye-Ghana, Boateng Mensah Agyenim ahagaze neza, awuboneza mu nshundura z'izamu ryari ririnzwe na Nahimana Jonathan.


Mukura VS yakomeje kotsa igitutu Gicumbi FC ishaka igitego cya kabiri. Ku munota wa 31, Joseph Sackey yarekuye ishoti rikomeye umunyezamu Nahimana arikuramo, mbere y'uko uyu munyezamu w'Ikipe y'Igihugu y'u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’ yongera kurokora ikipe ye akuramo ishoti rya Boateng Mensah nyuma yaho gato. 


Umusifuzi Nsabimana Celestin yarangije igice cya mbere Mukura VS iyoboye umukino.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi. Kuri Mukura VS, Samuel Pimpong na rutahizamu Mutsinzi Patrick batari mu bihe byabo basimbuwe na Niyonkuru Sadjati hamwe na Irumva Justin.


Umutoza wa Gicumbi FC, Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi, na we yongeye imbaraga mu busatirizi bwe, yinjiza Iradukunda Kevin na Niwenshuti Steven, bakorera mu ngata Hakizimana Abodulatif na Hakizimana Steven.


Kwinjira kwa Iradukunda w'imyaka 20 kwahinduye isura y'umukino. Uyu musore yagoye cyane myugariro Mbonyamahoro Serieux wari umurinze, abikesha umuvuduko n'amacenga menshi akoresha ukuguru kw'imoso.


Nubwo Mukura VS yavuye ku ruhuka ikomeza gusatira ishaka ikindi gitego, umunyezamu Nahimana Jonathan yakomeje kwerekana ko ari inararibonye mu kazi ke, akuramo imipira myinshi yageraga mu rubuga rw'amahina yari arinze.


Habura iminota 30 ngo umukino urangire, Gicumbi FC yakoze izindi mpinduka; Bazira Leonard n'Umunyamerika Ishoboravyose Cedric bavuye mu kibuga, basimburwa na Okeke Vincent Ofam ndetse na Bahati Wogi Patrick.


Uko iminota yicumaga igana ku musozo, Mukura VS yatangiye kugabanya umuvuduko. Ibi byahaye urwaho Gicumbi FC itangira kugera imbere y'izamu kenshi binyuze kuri Tuyisenge Jean Merveil na Iradukunda Kevin, icyakora kuboneza umupira mu nshundura z'izamu rya Tuyizere Jean Luc bikomeza kwanga.


Mu minota ya nyuma y'umukino, umunyezamu Jean Luc yababereye ibamba ubwo yakuragamo ishoti rikomeye rya Iradukunda Kevin. Uyu musore w'imyaka 28 kandi yongeye gutabara ikipe ye mu buryo bukomeye ku munota wa gatatu w'inyongera ubwo yakuragamo ishoti rya Tuyisenge Jean Merveil, umukino urangira atyo.


Iyi ntsinzi yatumye Mukura VS igira amanota 10 mu mikino itanu imaze gukina, yicuma ku rutonde rwa Shampiyona ifata umwanya wa kabiri, mu gihe Gicumbi FC yahise iyigwa mu ntege ku mwanya wa gatatu n'amanota icyenda.

Mu mukino utaha, iyi kipe y'i Huye iterwa inkunga n'Akarere izasura Rayon Sports mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa kabiri. Uyu mukino wari wasubitswe ubwo Rayon Sports yakinaga umukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup yanganyijemo na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun 0-0. 


Ku rundi ruhande, Gicumbi FC izagaruka mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, yakira Sunrise FC mu mukino w'umunsi wa karindwi wa BK Pro League.