Sunrise FC yanganyije na Étoile de l’Est igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa BK Pro League, wakiniwe kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare, kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2026.


Umukino watangiye utinzeho iminota 20, nyuma y’uko Sunrise FC yashakaga guhindura imyenda isanzwe ikoresha mu gihe yakiriye umukino.


Sunrise FC yakinnye uyu mukino ishaka intsinzi, nyuma yo gutsindwa na Amagaju FC ibitego 4-0, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kamena mu Karere ka Huye.


Muri uyu mukino Sunrise FC, yari yagaruye rutahizamu wayo Daniel Ikpo Kalu utari kumwe n’ikipe ubwo yajyaga gukina na Amagaju FC.


Umukino watangiye amakipe yombi agenda gake bitewe n’imvura yari yaguye mu Karere ka Nyagatare. Gusa ntibyatinze kuko ku munota wa munani, Sunrise FC yafunguye amazamu. Ni igitego cyatsinzwe na Daniel Ikpo Kalu asongamo umupira wari utewe na Sibomana Yves, nyuma y’uko umunyezamu wa Étoile de l’Est, Ntagisanayo Serge awugaruye.

Étoile de l’Est yahise ishaka uko yakwishyura igitego, itangira gusatira izamu rya Sunrise FC, ku munota wa 10 n’uwa 13, yabonye koruneri ebyiri ziturutse ku mupira wakuwemo n’abakinnyi ba Sunrise FC bakina inyuma.


Ku munota wa 24, Étoile de l’Est yongeye kubona koruneri, nyuma y’umupira wari uhinduwe na Yunussu Bizimungu ariko Eric Ngendahimana wa Sunrise FC awukuramo.


Étoile de l’Est yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, bituma umutoza Mbarushimana Shabani akora impinduka akuramo rutahizamu Ghislain Armel Djimmoe Oyambe ashyiramo Yusuf Niyonshuti. Izi mpinduka zagize uruhare mu guhindura umukino kuko ku munota wa 43, Yusuf Niyonshuti yatsinze igitego cyo kwishyura nyuma y’ikosa ry’abakinnyi ba Sunrise FC bakina inyuma bananiwe gukuraho umupira wari uhinduwe na Yunussu Bizimungu.


Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya igitego 1-1, Étoile de l’Est ikaba yari imaze kubona koruneri enye, mu gihe Sunrise FC nta n’imwe yari yabonye.


Mu gice cya kabiri, Sunrise FC yatangiye ishaka igitego cyari kuyihesha intsinzi ariko Étoile de l’Est ikomeza kuyibera ibamba. Ku munota wa 57 Étoile de l’Est yahushije igitego cyari cyabazwe, ubwo Yunussu Bizimungu yateraga ishoti rikurwamo n’umunyezamu wa Sunrise FC, Mfashingabo Didier.


Sunrise FC na yo yakomeje gusatira izamu. Mu minota yakurikiyeho, Yunussu Bizimungu wa Étoile de l’Est yakoreye ikosa Sibomana Yves wari uzamukanye umupira, ahabwa ikarita y’umuhondo.


Ku munota wa 62, Étoile de l’Est yakoze impinduka, Ishimwe Frank asimburwa na Mike Amori ariko ntiyabasha kubona igitego cya kabiri. Ku munota wa 66, Yusuf Niyonshuti yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo awuhindura imbere y’izamu ariko Nizeyimana Jean Petit wa Sunrise FC awukuramo ujya muri koruneri itagize icyo itanga.


Rutahizamu Henry Kitegenyi yaje kubona amahirwe imbere y'izamu rya Étoile de l'Est ku munota wa 78 ariko ateye umupira usanga Ntagisanayo Serge ahagaze neza afata uwo mupira.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ikipe ya Sunrise FC iza kubona kuruneri ku munota wa 90+2 ku mupira wari uhinduwe na Nzabahimana Emmanuel waje mu kibuga asimbuye Ntibazonkiza Djuma, awuteye usanga Joel Emmanuel, umukinnyi wa Étoile de l'Est ukina inyuma awukuraho ujya muri koruneri ariko ntiyagira icyo itanga ku ikipe ya Sunrise FC.


Iyi ‘Derby’ y'Iburasirazuba yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.