Marine FC yari mu rugo yanganyije na Gasogi United ibitego 2-2, mu munsi wa gatandatu wa BK Pro League.


Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru, tariki 25 Ukwakira 2026.


Uyu mukino wakiniwe mu kibuga hagati cyane, waranzwe no kwigana ku mpande zombi, gusa ku munota wa 10 Marine FC yokejwe igitutu ariko umukinnyi wa Gasogi United umupira awutera hejuru y'izamu.


Marine FC, yakomeje kotsa igitutu, ku munota wa 41 Bizimana Yannick yatsinze igitego nyuma yo gucenga umunyezamu wa Gasogi United, Souleman Souleman ku mupira wari umusanze ahagaze neza mu rubuga rw'amahina.


Iminota 45 y'umukino irangiye, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri y'inyongera itagize icyo ihindura ku mukino.


Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Gasogi United, aho yinjije mu kibuga Kamanda Wiselikolo Jean Willy na Niyigena Ebenezer isohora Nkundukuri Leon na Imena Nshuti Kevin.

Ku munota wa 50 Marine FC yokeje igitutu Gasogi United ariko umupira Muganuza Jean Pierre awutera hanze gato y’izamu.


Ku munota wa 59, Kamanda Wiselikolo Jean Willy wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cyo kwishyura nyuma yo kutumvikana kw'abakina inyuma ba Marine FC basiganiye umupira bawuboneza mu izamu.


Ku munota wa 59, Sibomana Sultan Bobo yatsinze igitego ku mupira yari avanye mu kibuga hagati acenga ba myugariro ba Gasogi United yongera kuyobora umukino ku bitego 2-1.


Ku munota wa 64 Marine FC yinjije mu kibuga Sindi Paul Jesus asimbuye Niyibizi Ramadhan wari ufite ikarita y'umuhondo.


Ku munota wa 70 Marine FC yongeye kuzamukana umupira ndetse Twizerimana Innocent agerageza ishoti riremereye, umunyezamu wa Gasogi United, Souleman Souleman awufata bimworoheye.


Ku munota wa 72, Gasogi United yabonye penaliti, Ngono Herve Eloundou atsinda igitego cyo kwishyura, biba 2-2.


Ku munota wa 81, Marine FC nayo yahise ikora impinduka Usabimana Olivier asohoka mu kibuga asimburwa na Ishimwe Kevin.


Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y'inyongera y'umukino, Marine FC ihita ikora impinduka yinjiza mu kibuga Nyarugabo Moise na Sibili Diarra Togola basimbuye Ntirushwa Aime na Bizimana Yannick.

Marine FC, yaraye ku mwanya wa 4 n'amanota umunani, izagaruka mu kibuga tariki 28 Ukwakira 2026, aho izaba yakiriye Al Hilal SC.


Gasogi United, iraye ku mwanya wa 10 ni amanota atandatu, izagaruka mu kibuga kuwa 31 Ukwakira 2026 nayo ikina na Al Hilal SC.