Wari umukino w'munsi wa gatandatu wa BK pro League wabereye kuri sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.


Ikipe ya Police FC yari yasuye yatangiye neza umukino bahererekana mu kibuga hagati aho abasore barimo Tangara Keffa, Kwitonda Alain na Nshimiyimana Ismail "Pitchou" bari bafite umukino kugeza mu minota 15 ibanza mu igice cya mbere cy'umukino.


Musanze FC yaje gukanguka binyuze kuri Allan Katerega wahoze akinira Police FC ariko umupira yahaye Charles Nonso atera ishoti rikomeye umuzamu awukurashyira muri koroneri.


Ibintu byaje guhinduka ku munota wa 29 ubwo abasore ba Musanze FC bahererekanyije umupira mu kibuga hagati maze rutahizamu Bioko Christivie yisanga asigaranye na Rukundo Onesme umunyezamu wa Police FC wari wasohotse akora ikosa ryavuyemo Penaliti yatewe neza na Allan Kateregga ku munota wa 31.

Uyu rutahizamu yanze kwishimira iki gitego nyuma yo gutsinda ikipe yahize akinira.


Amakipe yagiye kuruhuka ubona Musanze iri hejuru gusa ba myugariro ba Police FC bakomeza kwihagararaho.


Police yagarutse mu kibuga mu gice cya kabiri ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe, umutoza akora impinduka aho yasimbuje Leonard Gakwaya na Abubakar Kamanzi hinjiramo Moussa na Christian Ingabire, gusa ikipe ya Musanze yakomeje kwihagararaho mu kibuga hagati n’ubwo yacishagamo igasatira.


Musanze FC yakoze impinduka ku munota wa 70 ubwo Mugiraneza Frodouard na Malanda Destin binjiraga mu kibuga ibintu byahise bihinduka batangira gusatira biciye ku ruhande ndetse ku munota wa 79 Bioko Christivie wari wazonze ba myugariro ba Police FC yongeye kwirukankana umupira maze Nsabimana Eric 'Zidane' wari usigaye wenyine amutura hasi ikosa ryanamuviriyemo ikarita y'umutuku.


Musanze FC yahise itangira gusatira ndetse bibyara umusaruro ku munota wa 89 ku ishoti Munyurangabo Leonidas yarekuriye mu izamu Onesme utorohewe n’uyu mukino abura aho umupira unyuze, inshundura ziranyeganyega.

Musanze FC yasoje umukino ifite ibitego 2-0 igira amanita atandatu mu mikino ine ni mu gihe ikipe ya Police ifite amanota ane mu mikino itanu imaze gukina ya BK Pro League.