Ikipe ya AS Kigali yanganyije na Mukura VS, igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League, bituma iguma mu makipe ahanganye no kutazamanuka kuko ku rutonde rw'agatenyo iri ku mwanya wa
Umukino amakipe yombi yanganyijemo wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, i Nyamirambo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Mata 2026.
Ni umukino watangiye unogeye ijisho, abakinnyi b’amakipe yombi bahanahana, mu kibuga hagati ubona umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.
Ikipe ya Mukura VS yari ifite amahirwe yo gutsinda igitego hakiri kare, bikanjyana n’uko yari ihagaze mu kibuga ndetse n’icyo imibare yerekanaga mbere y’umukino.
Abakinnyi basatira ku ruhande rwa Mukura VS, barimo Niyonizeye Fred, Iradukunda Elie Tatou, Boateng Mensah, Jordan Nzau Dimbumba na Hakizimana Zeberi.
Ku rundi ruhande ariko, AS Kigali nayo yagiye igerageza gushaka uburyo bwavamo igitego ibifashijwemo n’abasatira barimo Sunday Inemesit, Tuyisenge Arsene, Iyabivuze Osee na Ntirushwa Aime.
Igice cya Mbere cyaje kurangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, abakinnyi bajya gufata amabwiriza mashya y’abatoza kugira ngo bagaruke mu gice cya Kabiri bashaka intsinzi.
Igice cya Kabiri cyatangiye ubona Mukura VS ishaka igitego ndetse ku munota wa 66, Niyonizeye Fred, yahise afungura amazamu ku makosa yari akozwe na ba myugariro ba AS Kigali.
Ibyishimo by’abakinnyi ba AS Kigali ntabwo byamaze umwanya kuko nyuma y’iminota ibiri gusa, Rutahizamu wa Mukura VS, Sunday Inemesit, yahise yishyura igitego.
Amakipe yombi yakomeje gukina umukino wo gucungana, kugeza ubwo iminota 90, yaje kurangira ndetse Umusifuzi Hakizimana Osai wawuyoboye yanzura ko urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Kuri AS Kigali, yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ibone amanota atatu bityo yigire imbere ku rutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda, kuko kuri ubu iri ku mwanya wa 13.
Umutoza Mukuru wa AS Kigali, Mbarushimana Shabani, yavuze ko n’ubwo we n’abakinnyi be bari biteguye neza, bashaka amanota atatu, ariko bakinnye nk'ikipe ikomeye.
Yagize ati “Njye navuga ko inota rimwe ntacyo ritwaye, kuko n’ubundi ikipe twakinnye yari ikomeye, ntabwo wavuga ko uje gutwara amanota. Ikosa rimwe, byanze ni nkaho ari impano dutanze. Ariko ni ko byagenze ntabwo twabashije kubona amanota y’uyu munsi.”
Umutoza Mukuru wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius, yavuze ko n’ubwo ategukanye amanota atatu, abakinnyi be bagerageje kwitwara neza.
Ati “Ni umukino nari niteguye neza, kuko nari maze iminsi ntsinda, ariko n’uwo twakinnye yari akomeye, AS Kigali ni ikipe nziza ariko nanone iri mu myanya mibi, rero yaje ishaka intsinzi ngo izamuke ku rutonde. Ndashima abasore banjye n’ubwo tutabashije kumara iminota 90 tukirinze igitego twatsinze.”
Yavuze ko yagowe no kuba hari abakinnyi bane barwaye barimo Umunyezamu Jean Luc, gusa yagerageje gukoresha abahari kandi bitwaye neza n’ubwo batabashije kubona amanota atatu y’umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League.