Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ku biro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, habereye amahugurwa y'abazajya bayobora imikino (General Coordinators) muri BK Pro League 2026-2027.


Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na General Coordinator wa CAF na FIFA akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa. Yeretse abayitabiriye uburyo umukino utegurwa guhera utangiye kugeza urangiye ndetse n’ibyo kwitondera mu rwego rwo kwirinda icyawuhungabanya.


Aba bahuzabikorwa bagera kuri 18 bahuguriwe kuzayobora imikino 306 ya BK Pro League ya 2026-2027.