Kigali, Rwanda
Updates
KIGALI FC 1-1 SUNRISE FC • Today | MARINE FC 1-1 ETOILE DE L'EST • Today | MUKURA VS 0-0 GORILLA FC • Today | Kigali FC yagabanye amanota na Sunrise FC | Gicumbi FC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo | Etincelles FC yatsinze Gasogi United izamuka ku rutonde rwa BK Pro League | APR FC yafashe umwanya wa gatandatu itsinze Police FC | Muderi Akbar yafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports KIGALI FC 1-1 SUNRISE FC • Today | MARINE FC 1-1 ETOILE DE L'EST • Today | MUKURA VS 0-0 GORILLA FC • Today | Kigali FC yagabanye amanota na Sunrise FC | Gicumbi FC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo | Etincelles FC yatsinze Gasogi United izamuka ku rutonde rwa BK Pro League | APR FC yafashe umwanya wa gatandatu itsinze Police FC | Muderi Akbar yafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports
News 2 min read

Kigali FC yagabanye amanota na Sunrise FC

Rwanda Premier League 5:57 PM

Kigali FC yagabanye amanota na Sunrise FC nyuma y'uko amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe. 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2026, Kigali FC yari yakiriye Sunrise FC mu mukino w'umunsi wa 10 wa BK Pro-League 2026-27. 

Ni umukino watangiye wihuta, ubona ko buri kipe irimo ishaka kurema uburyo bw'ibitego, gusa ubwugarizi bw'impande zombi bwari buhagaze neza.

Sunrise FC ni yo yabonye uburyo bwa mbere ku munota wa 26 ku ishoti rya Arteta Ndikumana ariko umunyezamu awukuramo.

Uyu mukinnyi wa Sunrise FC ku munota wa 32 yongeye gutera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ndikuriyo Patient awukuramo.

Kigali FC yari mu mukino nyuma y'ishoti rya Nshimiyimana Tharcisse ryagannye hanze, yatangiye kuboneza mu izamu aho ku munota wa 34, umunyezamu wa Sunrise FC yakuyemo umupira ukomeye wa Malipangou Theodor Yawanendji. 

Ku munota wa 38, Jeremie Basilua Makola yongeye gutera ishoti rikomeye ariko Rukundo Samuel awukuramo.

Mbere y'uko igice cya mbere kiragira ku munota wa 45, Dushimimana Olivier aba yatsindiye Kigali FC igitego cya mbere ariko Rukundo Samuel awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Kigali FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse iza no kukibona ku munota wa 56 gitsinzwe na Patrick Mangubu Baombolia ku mupira yari ahawe na Jeremie Basilua. 

Sunrise FC yakangutse ishaka igitego ku munota wa 63, Sibomana Yves yateye ishoti rikomeye ariko Patient awukuramo. 

Nshimiyimana Tharcisse yagerageje gutsinda n'umutwe ku munota wa 66 ariko umupira umunyezamu wa Sunrise FC awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. 

Nyuma yo gushyira igitutu kuri Kigali FC, Sunrise FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 76 cyatsinzwe na Ntibazonkiza Djuma ku mupira yari ahawe na Mugenzi Jean de Dieu.

Umukino warangiye ari kimwe kuri kimwe. Kigali FC yafashe umwanya wa 14 n'amanota icyenda, Sunrise FC ni iya 11 n'amanota 10.

Mu mpinduka amakipe yombi yakoze ku munota wa 78, Uwiduhaye Aboubacar yasimbuye Jeremie Basilua. Irene Mugisha na Habimana Yves ku munota wa 83 basimbuye Theodor Yawanendji Malipangou na Dushimimana Olivier. 

Ku ruhande rwa Sunrise FC, Christian Ndikumana, Fidele Ndayishimiye na Yekeni Rachidi bagiye mu mwanya wa Musa Nausha, Mugenzi Jean de Dieu na Arteta Ndikumana.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.