Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Kabiri wari warasubitswe kubera ko Gasogi United yari ifite abakinnyi batandatu bahamagawe mu makipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi U20 na U23, ukaba wari uteganyijwe gukinwa ku wa 12 Nzeri 2026.

Umukino watangiye saa cyenda zuzuye uyobowe n’umusifuzi wo hagati Ugirashebuja Ibrahim.

Igice cya mbere, Sunrise FC yafunguye amazamu umukino ukimara gutangira, Gasogi United yatangiye isatira ishaka igitego, ariko umuzamu wa Sunrise FC, Mfashingabo Didier, ayibera ibamba.

Ku munota wa gatatu gusa, Micomyiza Ramadhan wa Gasogi United yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Sunrise FC, Mfashingabo Didier arikuramo. Sunrise FC ntiyatinze gusubiza kuko ku munota wa 10 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu w’Umunya-Uganda, Henry Kitegenyi ku mupira mwiza yari ahawe na myugariro w’iburyo.

Rwema Amza

Gasogi United yabonye koruneri ku munota wa 15 ariko ntiyagira icyo iyibyazamo. Ku munota wa 29 iyi kipe kandi yongeye kubona indi koruneri na yo ntiyagira icyo itanga. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira Sunrise FC iyoboye umukino n’igitego 1-0. 

Gasogi United yishyuye igitego igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48, cyatsinzwe na Kamanda Wiselikolo Jean Willy ku mupira mwiza yari ahawe na Herve Eloundou Ngono Fernand Guy.

Ku munota wa 49 Gasogi United yahise ikora impinduka, Micomyiza Ramadhan asimburwa na Niyigena Ebenezer. Sunrise FC yongeye gusatira ishaka igitego cya kabiri cyari kuyihesha intsinzi maze ku munota wa 54 Djuma Ntibazonkiza ukina hagati mu kibuga yagerageje ishoti rya kure ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

Sunrise FC yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi maze rutahizamu Henry Kitegenyi abona andi mahirwe meza ariko umuzamu wa Gasogi United Diomede Igirimpuhwe, awukuramo.

Ku munota wa 62 yabonetse kuri Sunrise FC ibona amahirwe imbere y’izamu rya Gasogi Unite ariko Igirimpuhwe akomeza kuyibera ibamba. Nyuma gato Sunrise FC yaje kubona koruneri yatewe neza na Djuma Ntibazonkiza ariko abakinnyi ba Gasogi United bugarira neza.

Ku munota wa 85, Gasogi United yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri cyari kuyihesha intsinzi ariko umuzamu wa Sunrise FC, Mshashingabo Didier akuramo umupira wari utewe neza na Niyigena Ebenezer wari winjiye mu asimbuye.

Sunrise FC na yo yabonye amahirwe ya nyuma yo kubona igitego cy’intsinzi nyuma y’ikosa ry’ubwugarizi bwa United batumvikanye neza ku mupira. Djuma Ntibazonkiza agerageza kubyaza umusaruro iryo kosa ariko ishoti rye rica hejuru y’izamu.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 amakipe agabana amanota.