Kigali, Rwanda
Updates
Al Hilal SC vs AMAGAJU FC • Today 16:00 | KIYOVU SPORTS vs RAYON SPORTS • Today 19:00 | APR FC yafashe umwanya wa 10 nyuma yo gutsinda Musanze FC | Al Merrikh SC yatsinze Kigali FC izamuka ku rutonde | ‎Al Hilal SC yatsinze Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere by'agateganyo | Rayon Sports yakuye amanota atatu i Bugesera | Gicumbi FC yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere | BUGESERA FC vs GICUMBI FC • Tomorrow 15:00 | ETINCELLES FC vs GASOGI UNITED • Tomorrow 15:00 | MUSANZE FC vs Al Merrikh SC • Tomorrow 15:00 | POLICE FC vs APR FC • Tomorrow 15:00 Al Hilal SC vs AMAGAJU FC • Today 16:00 | KIYOVU SPORTS vs RAYON SPORTS • Today 19:00 | APR FC yafashe umwanya wa 10 nyuma yo gutsinda Musanze FC | Al Merrikh SC yatsinze Kigali FC izamuka ku rutonde | ‎Al Hilal SC yatsinze Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere by'agateganyo | Rayon Sports yakuye amanota atatu i Bugesera | Gicumbi FC yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere | BUGESERA FC vs GICUMBI FC • Tomorrow 15:00 | ETINCELLES FC vs GASOGI UNITED • Tomorrow 15:00 | MUSANZE FC vs Al Merrikh SC • Tomorrow 15:00 | POLICE FC vs APR FC • Tomorrow 15:00
News 1 min read

Al Merrikh SC yatsinze Kigali FC izamuka ku rutonde

Rwanda Premier League 3:21 PM Updated

Ikipe ya Al Merrikh SC yatsinze Kigali FC ibitego 2-0 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa gatandatu wabereye kuri Kigali Pele Stadium, igira amanota 13 mu mikino irindwi imaze gukina.

Ni umukino watangiye Saa Cyenda z'igicamunsi, ukinwa wegeranye ku makipe yombi byanatumye igice cya mbere kirangira banganya 0-0. Mu gice cya kabiri, Al Merrikh SC yahinduye ibintu yongera imbaraga maze ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Dauda Ba ku munota wa 53.

Ku munota wa 62 Al Merrikh SC yabonye penaliti ariko Enock Morrison ayiteye umusifuzi Hakizimana Osai avuga ko abakinnyi ba Al Merrikh SC binjiye mu rubuga rw'amahina, yanga igitego nubwo yari yinjiye.

Nyuma y'iminota ine gusa ariko, ku munota wa 66 Enock Morrison yatsindiye Al Merrikh SC igitego cya kabiri, ku mupira yahawe na Ahmed Abdalmonem Ahmed. Al Merrikh SC yakoze impinduka Mousa Moise Camar, Rijaniaina Nicolas na Mohamed Alrashed basimbura Fenohasina Gilles, Enock Morrison nw Muataz Hashim.

Ku rundi ruhande Fabrice Igiraneza, Charles Mutsinzi, Hussein Nsabimana Aboubakar Uwiduhaye, Onesmos Byiringiro basimbuye Jeremie Basilua, Tharcisse Nshimiyimana, Theodore Malipangou, Arsene Tuyisenge na Dushimimana Olivier.

Umukino warangiye Al Merrikh SC itsinze ibitego 2-0 ,yihariye umupira ku ijanisha rya 56% iteye amashoti icyenda arimo atatu agana mu izamu, yavuyemo ibitego bibiri mu gihe Kigali FC yihariye umupira ku ijanisha rya 44% iteye amashoti atanu arimo rimwe rigana mu izamu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Al Merrikh SC igira amanota 13 mu mikino irindwi imaze gukina ayishyira ku mwanya wa gatanu by'agateganyo mu gihe Kigali FC ifite amanota umunani mu mikino umunani aho iri ku mwanya wa 14.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.