Ibitego bibiri ku busa Bugesera FC yatsinze Gasogi United mu mukino w'umunsi wa gatanu wa BK Pro-League, byayifashije kwigira imbere ku rutonde rwa Shampiyona aho yahise ifata umwanya wa karindwi. 



BK Pro-League umwaka w'imikino wa 2026-27, umunsi wayo wa gatnu wari wakomeje aho Gasogi United yari yakiriye Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2026.


Ni umukino igice cya mbere cyihariwe na Bugesera FC, gusa ku mpande zombi nta mahirwe akomeye zombi yaremwe, umukino wakinirwaga mu kibuga hagati ariko wagera imbere y'izamu ba rutahizamu bakananirwa kuba batsinda.


Gasogi United ni yo yagerageje ishoti rya mbere ryagannye mu izamu, hari ku munota wa cyenda ubwo Kamanda Willy yateraga mu izamu ariko Ibrahima Dauda akawukuramo.


Ni nayo mahirwe akomeye Gasogi yabonye muri iki gice kuko andi mashoti abiri ya Abdu Nizeyimana ku munota wa 16 na Niyoyita Gilbert ku munota wa 17 yose yagannye hanze y'izamu. 


Bugesera FC yageragezaga gukina neza gusa nayo kubona izamu rya Diomede Igirimpuhwe byabanje kuyigora kuko mu mashoti atanu yagerageje muri iki gice cya mbere, rimwe rya Darcy Nshimiyimana ku munota wa 37 ku mupira wari uhinduwe na Jeremie Mumbere Mbusa niryo ryagannye mu izamu naryo arikuramo.

Bugesera FC yagarukanye imbaraga nyinshi cyane mu gice cya kabiri ishaka igitego maze iza kukibona ku munota wa 50 gitsinzwe na Nshimiyimana Darcy wagize umukino mwiza.


Hari ku mupira wahinduwe na Nkubana Marc maze Naibe Akpesiri amuterekeraho neza ahita atsinda.


Gasogi United yakangutse ishaka igitego maze ku munota wa 57 na 62, Niyigena Ebenezer atera amashoti umunyezamu ayakuramo, aya mahirwe yakurikiwe n'andi yo ku munota wa 59 ya Ngono Fernand Guy Herve ariko nabwo Dauda Bareli Ibrahima umupira arawufata.


Amakipe yombi ku munota wa 64 yakoze impinduka, aho ku ruhande rwa Gasogi United, Imena Nshuti Kevin na Nkurunziza Jean Baptiste binjiyemo havamo Arsene Kanamugire na Kamanda Willy. Bugesera FC yahise yinjizamo Rugangazi Prosper asimbura Naibe Akpesiri. 


Izi mpinduka zafashije Bugesera FC cyane kuko Prosper Rugangazi yaje kubaha imbaraga mu busatirizi, byaje kubaha igitego cya kabiri ku munota wa 72 cyatsinzwe na Lazard Ndabitezimana ku mupira yari ahawe na Kwizera Eric. 


Ku munota wa 76, Ndikumana Danny yinjiye mu kibuga asimbura Jeremie Mumbere Mbusa ari nako na Gasogi United yahise yinjizamo babiri, M'Baye Luther Duval na Thierry Byiringiro basimbuye Abdu Nizeyimana na Herve Ngono Guy.

Bugesera FC yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 88 aho Manishimwe Olivier na Kaneza Augustin binjiye mu kibuga basimbura Eric Kwizera na Darcy Nshimiyimana. 


Gasogi United yashatse uko yabona igitego kimwe, biranga umukino urangira ari 2-0. 


Bugesera FC yahise ifata umwanya wa 7 n'amanota atandatu, Gasogi United ni iya 11 n'amanota ane mu gihe urutonde rutobowe na Gicumbi FC n'amanota icyenda.