Mu mukino w’umunsi wa gatatu wa BKPro League wahuje Marine FC yo mu Karere ka Rubavu, yari imbere y'abafana bayo kuri Sitade Umuganda yanganyije na Kiyovu Sports Club 0-0.


Uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 10 Ukwakira 2026 waranzwe no kwigana kw'amakipe yombi, ri nako amakipe anyuzamo akagerageza guhererekanya umupira mu kibuga hagati warangiye nta n'imwe ibashije kureba mu izamu ry'iyindi.


Mu minota 30 y'igice cya mbere cy'uyu mukino nta buryo bukomeye ku mpande zombi bwageragejwe bwashoboraga kubyara igitego.


Ku munota wa 37 Kiyovu Sports Club yakorewe ikosa mu kibuga hagati, ariko umupira bawuteye ujya mu biganza by'umunyezamu wa Marine FC.


Ku munota wa 38 Marine FC yahise izamukana umupira mu kibuga ugera ku kirenge cya Nirushwa Aime ari wenyine imbere y'izamu ariko awutera hanze.

Ku munota wa 42, Bizimana Yannick wa Marine FC yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukandagira myugariro wa Kiyovu FC.


Ku munota wa 44, Marine FC yagerageje ishoti riremereye ariko umupira ugonga myugariro wa Kiyovu Sports ujya hanze, ubyara koruneri itagize ikiyivamo.


Iminonota 45 y'umukino yarangiye, maze Umusifuzi wa kane yongereyeho iminota ine itagize ikinyuranyo ikora ku mpande zombi.


Imimota 90 y'umukino yarangiye amakipe anganya 0-0, umusifuzi wa kane yongeraho iminota itanu yihariwe na Marine FC ariko ntiyabasha kuyibyaza umusaruro, ngo ibashe gukora ikinyuranyo.

Marine FC yakinaga umukino wa gatatu wa BKPro League iraye ku mwanya wa gatanu n'amanota ane, izagaruka mu kibuga kuwa 17 Ukwakira 2026 yakirwa na Etincelles FC.


Ni mu gihe Kiyovu Sports Club yakinaga umukino wayo wa kane iraye ku mwanya wa gatandatu n'amanota ane, izagaruka mu kibuga, izagaruka mu kibuga tariki 17 Ukwakira 2026 yakirwa Al-Hilal.