Kigali, Rwanda
Updates
MUKURA VS 4-1 SUNRISE FC • Today | Al Merrikh SC 1-1 GORILLA FC • Today | ETINCELLES FC 0-2 KIGALI FC • Today | GICUMBI FC 2-1 MUSANZE FC • Today | Gicumbi FC yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere | Mukura VS yatsinze Sunrise FC ibitego 4-1 kuri Stade ya Kamena | Al Merrikh SC na Gorilla FC zagabanye amanota | Rayon Sports yaguye miswi na APR FC | Al Hilal SC yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Police FC MUKURA VS 4-1 SUNRISE FC • Today | Al Merrikh SC 1-1 GORILLA FC • Today | ETINCELLES FC 0-2 KIGALI FC • Today | GICUMBI FC 2-1 MUSANZE FC • Today | Gicumbi FC yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere | Mukura VS yatsinze Sunrise FC ibitego 4-1 kuri Stade ya Kamena | Al Merrikh SC na Gorilla FC zagabanye amanota | Rayon Sports yaguye miswi na APR FC | Al Hilal SC yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Police FC
News 2 min read

Gicumbi FC yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere

Rwanda Premier League 7:04 PM

Wari Umukino w'umunsi wa cyenda wa BK Pro League 2026-2027 wahuzaga Gicumbi FC na Musanze FC kuri Stade ya Gicumbi. Ni umukino warangiye Gicumbi FC itsinze Musanze ibitego 2-1.

Gicumbi FC yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 27 nyuma yo kubona Coruneri eshatu ihita izibyaza umusaruro nyuma yo kurwanira mu rubuga rw'amahina bituma Hakizimana Abdoulatif abanyura mu rihumye ahita anyeganyeza inshundura igitego cya mbere cya Gicumbi FC kuba kigiyemo.

Igice cya mbere cyaranzwe n'imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Gicumbi FC kuko ku munota wa 39 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bitwayiki Bahati Clement ari na ko igice cya mbere cyarangiye.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka aho umutoza Ruremesha Emmanuel yakuyemo abakinnyi babiri Bakari Francois na Hakizimana Thity ashyiramo Christivie Bioko na Frodouard Mugiraneza mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.

Ku munota wa 47 Malanda Destin yateye umupira mu izamu, umunyezamu wa Gicumbi Nahimana Jonathan aratabara awukuramo.

Ikipe ya Musanze FC yakomeje guhata igitutu izamu rya Gicumbi biza kuyihira kuko ku munota wa 54 Christian Mukengere yabonye igitego rukumbi cya Musanze FC bishyira Gicumbi FC mu ihurizo ryo kurinda izamu ryayo ngo itaza kwishyurwa.

Ku munota wa 75, Umutoza wa Gicumbi FC, Afhamia Lofti yakoze impinduka akuramo Hakizimana Abdoulatif wari wanatsinze igitego cya mbere ashyiramo Steven Niwenshuti mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi ariko abasore ba Musanze FC bakomeza kurinda izamu ryabo neza.

Mu minota ya nyuma ku ruhande rwa Gicumbi na Musanze hatanzwe amakarita ane y'umuhondo kubera ishyaka ryari mu kibuga ariko Gicumbi FC ikomeza kwihagararaho.

Umusifuzi Nshimyumuremyi Abdallah yongeyeho iminota 6, Musanze icurika ikibuga isatira izamu rya Gicumbi FC ariko bikomeza kugora abasore ba Musanze kuboneza umupira mu nshundura. umukino urangira ari ibitego bibiri bya Gicumbi FC kuri kimwe cya Musanze FC.

Mu mikino umunani Gicumbi FC imaze gukina, ifite amanota 16 mu gihe Musanze FC nayo yakinaga umukino wa munani ifite amanota icyenda. Ku munsi wa cumi wa BK Pro League Gicumbi FC izasura Bugesera FC mu karere kuri Stade ya Bugesera FC, mu gihe Musanze FC izakira Al-Merrikh SC kuri Stade Ubworoherane.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.