Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa BK Pro League, wabereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare, imbere y’abafana bayo.


Uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye ku mpande zombi, amakipe agerageza guhererekanya umupira no kurema uburyo bwo kubona ibitego, ariko Sunrise FC iza kuwusoza yegukanye amanota atatu.


Ku munota wa 24, umukinnyi wo hagati wa Sunrise FC, Jean Petit Nzeyimana yabonye uburyo bwari kuvamo igitego ariko umunyezamu wa Police FC, Rukundo Onesime ahagarara neza akuramo umupira.


Nyuma y’iminota mike, Kwitonda Alain ‘Bacca’ wa Police FC yahushije uburyo bwiza imbere y’izamu, umunyezamu wa Sunrise FC, Mfashingabo Didier asohoka neza awukuramo ikipe ye ikomeza kwihagararaho.

Ku munota wa 38, Sunrise FC yabonye koruneri yatewe neza na Mugenzi Jean ariko Rukundo Onesime wa Police FC akomeza guhagarara neza mu izamu ayikuramo.


Igice cya mbere cyaranzwe n’uburyo bwinshi bwo gushaka ibitego ku mpande zombi ariko amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 0-0.


Mu gice cya kabiri, ku munota wa 50, Ndayishimiye Dieudonne wa Police FC yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Rachid Mapoli Yekini wa Sunrise FC.


Police FC yabonye koruneri ku munota wa 70, ariko ntiyabasha kuyibyaza umusaruro, Nyuma y’aho, Sunrise FC yakomeje gusatira izamu rya Police FC ishaka igitego cyari kuyihesha intsinzi.

Ku munota wa 75, Sunrise FC yabonye gitego cyatsinzwe na Djuma Ntibazonkiza ku mupira watangijwe neza na Mugenzi Jean, awuhereza Jean Petit Nzeyimana wari uhagaze neza. Nzeyimana yakiriye umupira, areba uko bagenzi be bahagaze abona Ntibazonkiza Djuma ahagaze neza arawumuhereza nawe awushyira mu izamu.


Police FC yakomeje gushaka uko yishyura igitego yari yatsinzwe gusa Sunrise FC ikomeza kuba ibamba, ku munota wa 85, Udahemuka Jean de Dieu wa Police FC yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego ariko umunyezamu wa Sunrise FC, Mfashingabo Didier ahagarara neza awukuramo akomeza gufasha ikipe ye kurinda izamu.


Umukino warangiye Sunrise FC itsinze Police FC igitego 1-0, yegukana amanota atatu imbere y’abafana bayo.

Iyi ntsinzi yari ifite igisobanuro cyihariye ku bakunzi ba Sunrise FC kuko iyi kipe yari ikiniye bwa mbere umukino wa BK Pro League kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare imbere y’abafana bayo kuva yazamuka mu Cyiciro cya mbere.