Mukura Victory Sports yegukanye amanota atatu y’ingenzi itsinze Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona ya BK Pro League wabereye kuri Stade Kamena. 


Iyi kipe y’i Huye yagaragaje inyota yo gushaka intsinzi imbere y’abafana bayo yiharira umupira kuva umukino ugitangira.


Uyu mukino wari utegerejwe na benshi kuko Amagaju FC akinamo abahoze muri Mukura VS barimo umutoza Nshimiyimana Pierre Canisius n’umunyezamu Sebwato Nicholas. Abandi barimo ni Ayilara Samson ndetse na Jordan Nzau Dimbumba, batumye aya makipe ahangana bidasanzwe.


Mukura VS yafunguye amazamu ku munota wa 28 binyuze kuri Irumva Justin wateye ishoti rikomeye mu nshundura. Iki gitego cyaturutse ku mupira mwiza yahawe na Samuel Pimpong wari umaze gucenga ba myugariro b’Amagaju FC agahindura imbere y’izamu umupira ugendera hasi.

Amagaju FC yagarutse mu gice cya kabiri ifite inyota yo kwishyura, binayihira nyuma y’iminota icyenda gusa umusifuzi Hakizimana Osai atangije igice cya kabiri. 


Rutahizamu Lody Rodrigue Mwinyi wari wazonze ba myugariro ba Mukura VS ni we watsinze iki gitego cyo kwishyura, ahagurutsa abafana b’ikipe y’i Nyamagabe.


Umukino wakomeje gukinwa amakipe yombi acungana, ariko Mukura VS ikora impinduka ishakisha igitego cy’intsinzi, ivana mu kibuga Irumva Justin asimburwa n’Umugande Mungudit Freedom. 


Ibi byatanze umusaruro kuko habura iminota ibiri gusa ngo iminota isanzwe irangire, Umunye-Ghana Boateng Mensah yatsinze igitego cy’intsinzi ku mupira mwiza yahawe na Niyonshuti Eric, ashimangira ko yari akwiye igihembo cy'Umukinnyi w'Umukino yahawe .

Iyi ntsinzi yashyize Mukura VS ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu mu mikino itatu, mu gihe Amagaju ari aya karindwi n’amanota ane mu mikino ine. 


Ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Mukura VS izasura Etoile de l’Est tariki ya 17 Ukwakira, mu gihe Amagaju FC azakira Sunrise FC kuri uwo munsi.