Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bushya bwo kwinjiza abanyabigwi bakanyujijeho bagahesha ishema igihugu mu mupira w’amaguru, abatoza n’abasifuzi ku mikino ya BK Pro League.


Ubu buryo bukubiye mu ibaruwa RPL yandikiye amakipe yose akina BK Pro League, burimo gushyiraho ahagenewe abanyabigwi hazwi nka “Legends Corner”, kunoza uburyo amatike agenerwa RPL n’abafatanyabikorwa bayo atangwa ndetse no gushishikariza amakipe kwinjiza abana muri sitade ku buntu.


Hashyizweho ahagenewe abanyabigwi muri sitade


Iyi gahunda irareba abahoze bakinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi, abatoza n’abayobozi ba tekiniki mu makipe akina BK Pro League n’abasifuzi na ba komiseri muri BK Pro League.


Ikipe yakiriye kandi ifite uburenganzira bwo kwinjiza abakinnyi bahoze bayikinira.


Mu rwego rwo guha agaciro uruhare abahoze bakinira Ikipe y’Igihugu, ‘Amavubi’, abatoza, abayobozi ba tekinike n’abasifuzi bagira mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, RPL yategetse amakipe gushyiraho ahantu hihariye hazajya hicara abo mu byiciro byavuzwe haruguru.


Muri sitade zifite imyanya iri munsi y’ibihumbi bitanu, ikipe yakiriye umukino izajya iteganya imyanya 25 ya 'Legends Corner' naho sitade zifite imyanya irenga ibihumbi bitanu, hazajya hateganywa imyanya 50.


Iyi gahunda igamije gufasha abanyabigwi n’abandi bagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru gukomeza gukurikirana imikino ya BK Pro League no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’uyu mukino.


Ishyirahamwe ry’abakinnyi, Footballers Association for Player Advocacy (FAPA), ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abatoza, Association of Football Coaches in Rwanda (AEFR), bazajya bategura urutonde rw’abemerewe kwinjira muri iyi myanya, ruzajya rugezwa ku ikipe yakiriye umukino ku munsi wawo.


Iyi myanya izajya itegurwa ahantu hatwikiriye neza muri sitade cyangwa mu gice cya VIP, bitewe n’imiterere ya stade. Ntabwo izajya igurishwa cyangwa ngo ishyirwe muri sisitemu ikoreshwa mu kugurisha amatike.


Iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku munsi wa gatanu wa BK Pro League 2026/2027.