Kigali, Rwanda
Updates
Al Hilal SC vs AMAGAJU FC • Today 16:00 | KIYOVU SPORTS vs RAYON SPORTS • Today 19:00 | APR FC yafashe umwanya wa 10 nyuma yo gutsinda Musanze FC | Al Merrikh SC yatsinze Kigali FC izamuka ku rutonde | ‎Al Hilal SC yatsinze Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere by'agateganyo | Rayon Sports yakuye amanota atatu i Bugesera | Gicumbi FC yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere | BUGESERA FC vs GICUMBI FC • Tomorrow 15:00 | ETINCELLES FC vs GASOGI UNITED • Tomorrow 15:00 | MUSANZE FC vs Al Merrikh SC • Tomorrow 15:00 | POLICE FC vs APR FC • Tomorrow 15:00 Al Hilal SC vs AMAGAJU FC • Today 16:00 | KIYOVU SPORTS vs RAYON SPORTS • Today 19:00 | APR FC yafashe umwanya wa 10 nyuma yo gutsinda Musanze FC | Al Merrikh SC yatsinze Kigali FC izamuka ku rutonde | ‎Al Hilal SC yatsinze Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere by'agateganyo | Rayon Sports yakuye amanota atatu i Bugesera | Gicumbi FC yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere | BUGESERA FC vs GICUMBI FC • Tomorrow 15:00 | ETINCELLES FC vs GASOGI UNITED • Tomorrow 15:00 | MUSANZE FC vs Al Merrikh SC • Tomorrow 15:00 | POLICE FC vs APR FC • Tomorrow 15:00
News 1 min read

Mukura VS yanganyije na Gasogi United mu mukino w'ihangana rikomeye

Rwanda Premier League 7:29 PM Updated

Ikipe ya Mukura VS yanganyije na Gasogi United, mu mukino w’uminsi wa 20 wa shampiyona.

Uyu mukino warimo ihangana, Mukura VS yawutangiye yiharira umupira ndetse ikina neza kurusha Gasogi United. Igice cya mbere nta bikorwa bidasanzwe byabayemo gusa Mukura VS yakomeje gusatira ndetse igice cya mbere kirangira imaze gutera imipira itatu iboneza mu izamu.

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Mukura VS ubona ifite gahunda y’igitego ndetse iza gufungura amazamu ku munota wa 50 ku gitego cyatsinwe na Mutsinzi Patrick.

Mukura VS yakomeje guhusha ibitego byinshi nk’ikipe yari mu mukino. Gasogi United nayo yanyuzagamo ikagera imbere y’izamu. Ku munota wa 78 byaje kuyihira aho Douglas Ochoko yatsinze igitego cyo kwishyura ku burangare bwa ba myugariro b’Ikipe yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Iminota 90 yaje kurangira nta mpinduka zibaye, amakipe yombi anganya igitego 1-1ndetse uyu mwaka w’imikino urangira Mukura itabashije gutsinda Gasogi muri shampiyona.

Mukura yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 31 mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 11 n’amanota 24.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.