Kigali, Rwanda
Updates
Al Merrikh SC part ways with Darko Novic | Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC kugeza mu 2029 | Al Merrikh SC yazamutse ku rutonde rwa BK Pro League itsinze Etoile de l'Est | Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa gatanu | Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano muri APR FC Al Merrikh SC part ways with Darko Novic | Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC kugeza mu 2029 | Al Merrikh SC yazamutse ku rutonde rwa BK Pro League itsinze Etoile de l'Est | Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa gatanu | Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano muri APR FC
News 1 min read

Rutsiro FC iri habi yaguye miswi na Police FC ikomeje kubura intsinzi

Rwanda Premier League 5:23 PM

Rutsiro FC iri mu bihe bibi yananiwe gutsinda Police FC banganya 0 - 0 ikomeza guherekeza izindi ku mwanya wa 18.

Izi kipe zombi zahuriye kuri Sitade Umuganda kuri uyu wa gatatu, tariki 25 Gashyantare 2025 saa 15h00', habuze n’imwe ireba mu izamu ry'indi birangira zigabanye amanota atatu.

Muri uyu mukino wagoranye ku impande zombi, Rutsiro FC yagerageje gusatira ariko kuboneza mu izamu birananirana, mu gihe na Police FC nayo yanyizagamo igasatira.

Police FC nyuma y'uyu mukino yagumye ku mwanya wa kane n'amanota 36, mu gihe Rutsiro FC yakinaga umukino wa 20 yakomeje guherekeza izindi. n'amanota 15.

Rutsiro FC mu mukino izakurikizaho izakira Marine FC, kuwa gatandatu, tariki 28 Gashyantare 2026 itajya iyorohera, mu gihe Police FC izaba yakiriwe na As Muhanga.

Rutsiro FC isabwa kuzatsinda umukino wa Marine FC ku kibi n'icyiza kugira ngo biyihe amahirwe yo kuva mu murongo utukura, mu gihe Police FC isabwa gutsindira AS Muhanga iwayo kugira ngo ikomeze kuba mu zihabwa amahirwe yo kuba zakwegukana igikombe cya Shampiyona.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.