Kigali, Rwanda
Updates
Al Merrikh SC vs ETOILE DE L'EST • Today 15:00 | Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa gatanu | Marine FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa BK Pro League | Tuyishimire Jonas yafashije Sunrise FC kunganya na Al Merrikh SC | Muhoza Daniel yafashije Rayon Sports kunganya na Al Hilal SC | Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC yujuje imikino ine nta ntsinzi Al Merrikh SC vs ETOILE DE L'EST • Today 15:00 | Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa gatanu | Marine FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa BK Pro League | Tuyishimire Jonas yafashije Sunrise FC kunganya na Al Merrikh SC | Muhoza Daniel yafashije Rayon Sports kunganya na Al Hilal SC | Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC yujuje imikino ine nta ntsinzi
News 2 min read

Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa gatanu

Rwanda Premier League 6:21 PM

Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 cya Ivan Jordan Nana maze ifata umwanya wa gatanu ku rutonde rwa Shampiyona. 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2026, Bugesera FC yari yakiriye Al Hilal SC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa mbere wa BK Pro-League kitakiniwe igihe kuko Al Hilal SC yari mu mikino Nyafurika. 

Al Hilal SC ni yo yihariye igice cya mbere aho yaremye uburyo bwinshi ariko kubona igitego mu izamu rya Dauda Ibrahima Bareli biba ikibazo.

Ku munota wa gatatu, Steven Ebuela yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko umunyezamu Dauda arawufata.

Ku munota wa 13, Ansumana Samura, Ivan Jordan Nana ku munota wa 25 nabo bagerageje andi mashoti gusa nayo Dauda arayafata.

Ni mu gihe kandi Steven Ebuela, Salah Eldin na Ansumana Samura nabo bagerageje amashoti ariko yo anyura hanze y'izamu. 

Bugesera FC, Nshimiyimana Darcy yagerageje ishoti ku munota wa gatanu ariko umunyezamu ararifata.

Ku munota wa 38, Bugesera FC yaje kubona amahirwe  ari nayo akomeye yabonetse muri iki gice cya mbere, Joel Bahunga Mwisha yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu, Nshimiyimana Darcy asabwa gushyira mu izamu cyane ko umunyezamu yari yavuyemo risigaye ryambaye ubusa ariko ateye ujya hejuru yaryo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Al Hilal SC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse iza kukibona ku munota wa 54 ku mupira Luzolo yahinduye imbere y'izamu maze Ibrahima Dauda Bareli arawufata ntiyawukomeza neza, Ivan Jordan Nana ahita afungura amazamu. 

Nyuma y'iki gitego, Al Hilal SC yateye amashoti atatu yagannye mu izamu, Babe Diarra ku munota 59, Ansumana Samura ku munota wa 64 na Ahmed Salem ku munota 79, akaba yinjiye mu kibuga asimbura Ansumana Samura. 

Bugesera FC yagerageje ibishoboka byose ngo irebe ko yakwishyura iki gitego, igera kurema uburyo butandukanye ariko biranga. Umukino warangiye ari kimwe ku busa. 

Gutsinda uyu mukino, Al Hilal SC yahise ifata umwanya wa gatanu n'amanota 10, Bugesera FC ni iya karindwi n'amanota icyenda, Marine FC ni yo iyoboye urutonde n'amanota 14.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.