Ikipe ya Gicumbi FC yatangiye neza BK Pro League ya 2026/27, itsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.


Gicumbi FC ni yo yinjiye mu mukino mbere, itangira isatira Police FC ariko gutera mu izamu bikaba ingorabahizi.


Uburyo bwa mbere bugana mu izamu bwabonetse ku munota wa 10, ku mupira watewe na Keffa Tangara ari mu ruhande, ufatwa neza n’umunyezamu wa Gicumbi FC, Nahimana Jonathan.


Police FC yahise ikomerezaho, ibona coup-franc ku ikosa ry’inyuma y’urubuga rw’amahina ryakorewe Gakwaya Leonard wakiniwe na Rucogoza Eliassa, rihanwe na Ndikumana Asman akubita umupira mu rukuta ujya muri koruneri.


Hakizimana Abdoulatif yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gicumbi FC, atsinda igitego ku munota wa 23, ku mupira wari uvuye muri koruneri ukabanza gukora ku mutwe wa Tuyishimire Jean Marie Vianney, umusanga ahagaze neza mu rubuga rw’amahina awuboneza mu nshundura.

Iminota ine gusa yari ihagije ngo Keffa Tangara yishyurire Police FC, ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Ndikumana Asman, ubwugarizi bwa Gicumbi FC bugorwa no kuwuhagarika, usanga uyu Munya-Mali awuboneza mu izamu.


Udahemuka Jean de Dieu yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ku munota wa 34, Ndikumana Asman ashaka kuwukina n’umutwe ntiyawugeraho, usanga Tangara wawufunze agacenga mbere y’uko umurengana.


Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Gicumbi FC yihariye umupira ndetse yongera gusatira izamu rya Police FC, ariko abakinnyi bayo b’imbere bagorwa no kuboneza mu nshundura.


Ku mupira wari uvuye muri koruneri, Keffa Tangara yateye umupira mu izamu, ukorwaho na myugariro wa Gicumbi FC ujya muri koruneri yatewe na bwo uyu Munya-Mali ashyize umupira mu izamu ukubita kuri mugenzi we uvamo.


Umunyezamu Nahimana Jonathan yarokoye Gicumbi FC ku mupira ukomeye watewe na Ndikumana Asman ku munota wa 52, awushyira muri koruneri.


Nyuma y’iminota 10 mu gice cya kabiri, Umutoza wa Police FC, Jaafar Rkyek, yakoze impinduka ya mbere, Ekeson Okorie asimburwa na Luc Bide Ndohoungar mbere y’uko Udahemuka ahindura umupira mwiza hakabura mugenzi we uwushyira mu izamu ku munota wa 65.

Ku munota wa 70, Tuyisenge Jean Merveil yatsinze igitego cya kabiri cya Gicumbi FC kuri penaliti ubwo Ndizeye Samuel yari amaze kumutegera mu rubuga rw’amahina.


Ndikumana Asman yananiwe kubyaza amahirwe umupira yabonye ari mu rubuga rw’amahina awutera mu biganza bya Nahimana Jonathan mbere y’uko Keffa Tangara ahindura undi mupira bagenzi be bakananirwa kuwutsinda.


Mu minota 10 ya nyuma, Police FC yatangiye gusiganwa n’igihe, abakinnyi bayo batandukanye barimo Isaac Eze batangira kugerageza amashoti ya kure ariko umunyezamu Nahimana Jonathan akabyitwaramo neza.


Habura iminota ibiri ngo 90 isanzwe irangire, Keffa Tangara yahinduye umupira mwiza wari muri koruneri, usanga Ndikumana Asman awukina n’umutwe, ku bw’amahirwe make ujya ku ruhande.


Iminota 90 n'indi ine y'inyongera, yose yarangiye nta mpinduka zibayeho, amanota atatu acyurwa n'iyi kipe yo mu Majyaruguru.


Gicumbi FC izasubira mu kibuga yakira Amagaju FC ku wa 12 Nzeri mu gihe Police FC izakira Mukura VS ku wa 17 Nzeri 2026.