Kuri uyu wa Gatanu, hakinwe umukino w'umunsi kabiri wa BK Pro League, ikipe ya Musanze FC itarakinnye umunsi wa mbere, itangira itsindira Kiyovu Sports igitego 1-0 kuri Stade Ubworoherane 2026-2027.


Ni umukino watangiye, Saa Cyenda z'igicamunsi uyobowe n'umusifuzi Iradafasha Emmanuel, wiharirwa n'ikipe ya Musanze FC yawutangiye yiharira umupira kurusha Kiyovu Sports byanatumaga inagerageza kugera imbere y'izamu ry'umunyezamu James Desire Djaoyang.


Kugera imbere y'izamu cyane yatumaga Musanze FC inabona koruneri ndetse binyuze kuri iyi mipira y'imiterekano ku munota wa 24 iyi kipe ifungura amazamu kuri koruneri yatewe na Kwihangana Cedekia. Umupira uyu musore yari ateye wageze ku izamu rya Kiyovu Sports uri mu kavuyo ariko usanga Munyurangabo Leonidas ahagaze neza atsinda igitego cya mbere.


Kiyovu Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura gusa ntibyayikundira kuko igice cya mbere cyarangiye Musanze FC ikiyoboye n'igitego 1-0, ndetse Urucaca rugisoza rubonye ikarita y'umuhondo yahawe Nsanzimfura Keddy ku munota wa 28.


Kiyovu Sports mu gice cya kabiri yashakiye imbaraga ku ntebe y'abasimbura ubwo yakuragamo Hamiss Hakim utagize umukino mwiza ishyiramo Mugisha Joseph Rama.

Iyi kipe yagize ibyago ku munota wa 60 kuko umunyezamu wayo James Desire Djaoyang yagize ikibazo ku itako yicara hasi ku nshuro ya kabiri ahita yisabira gusimbuzwa hajyamo Nzeyurwanda Djihad. Ku rundi ruhande Musanze FC nayo yasimbuje Mugiraneza Frodouard ku munota wa 79 asimburwa na Bizimungu Omar wari ukurikiye Bioko Christivie wavuyemo ku munota wa 72 asimbuwe na Manishimwe Samuel.


Musanze FC yari yanashyizemo Malanda Destin wasimbuye Ndayishimiye Edouard, yakomeje gusunika ishaka igitego cya kabiri ari nako Kiyovu Sports ishaka kwishyura yakomeje kongeramo imbaraga ku munota wa 75 w'umukino ikuramo Nsanzimfura Keddy asimburwa na Gihozo David naho Didier Mugisha asimburwa na Mutunzi Darcy gusa bikomeza kuyigora.


Umukino wageze mu minota ya nyuma amakipe yose akigerageza gushaka igitego ariko iminota 90 yuzura Musanze FC ikiyoboye n'igitego 1-0. Hongereweho iminota ine nayo yarangiye gutyo iyi kipe yegukanye amanota atatu ya mbere.

Uyu wari umukino wa kabiri, Kiyovu Sports itsinzwe nyuma yo gutsindwa ku munsi wa mbere na Gorilla FC igitego 1-0 mu gihe Musanze FC yo itakinnye kuko APR FC bari gukina yari mu mikino ya CAF Champions League.