Igitego rukumbi cya Ndonga Gédéon Bivura mu gice cya mbere, cyafashije Etincelles FC kubona intsinzi ya mbere muri BK Pro League 2026/27, itsindiye Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.


Muri uyu mukino w’Umunsi wa Kabiri, Gorilla FC yari mu rugo yatangiye yiharira umupira ariko ubwugarizi bwa Etincelles FC bukihagararaho, aho mu minota 15 ya mbere gusa hari hamaze kuboneka koruneri eshanu.


Uburyo bwa mbere bugana mu izamu bwabonetse ku ruhande rwa Etincelles FC, umupira watewe na Muhindo Tundu Fabrice ukurwamo na Cuzuzo Aimé Gaël.


Sunday Inemesit Akang yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yakinnye n’umutwe ugakubita umutambiko w’izamu ku munota wa 30, mbere y’uko umunyezamu Kasereka Masinde Sadiki arokora Etincelles FC ku mupira watewe na Chancelor Ndong Mengue.


Ikosa Issah Yakubu yakoreye Amani Namurhasa Mario mu rubuga rw’amahina ni ryo ryavuyemo penaliti yinjijwe neza na Gédéon Ndonga Bivura ku munota wa 36.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Irakoze Darcy yaremye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura ariko umupira ukurwamo na Kasereka Masinde Sadiki.


Mu bihe bitandukanye by’igice cya kabiri, Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yakoze impinduka zitandukanye ashyiramo abarimo Moussa Mudeyi, Ndikumana Landry na Karenzo Alexis, ashaka uko yakwishyura igitego.


Gusa ntacyo byatanze kuko uburyo Karenzo yabonye ku munota wa 80, ubwa Ndikumana n’ubwa Mudeyi mu minota y’inyongera, bwose bwasubijwe inyuma n’umunyezamu Kasereka.


Ku rundi ruhande, Etincelles FC y’Umutoza Bizimana Abdou Bekeni na yo yagerageje ishoti rya Mumbere Nyamwesa Bienfait mu minota y’inyongera, ariko umupira ukurwamo na Cuzuzo Gaël.


Iminota 90 n’indi irindwi y’inyongera, yose yarangiye nta zindi mpinduka zibaye mu mukino, Etincelles FC itahana amanota atatu ndetse igira amanota ane mu mikino ibiri dore ko yaherukaga kunganya na Bugesera FC.

Kapiteni wa Etincellles FC, Gédéon Ndonga Bivura, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.