Bugesera FC yatsinze Etincelles FC ibitego bibiri ku busa, iba intsinzi ya mbere ibonye muri BK Pro-League ya 2026-27.


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026, Bugesera FC yari yakiriye Etincelles FC mu mukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona.


Ni umukino warimo ishyaka ryinshi cyane ku mpande zombi buri kipe ishaka igitego, gusa Bugesera FC yari imbere y'abafana bayo ni yo yagerageje kugenzura umukino.


Naibe Akpesiri wa Bugesera FC wagize umukino mwiza, nyuma yo kugerageza amahirwe atandukanye, yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 9 ku mupira yari ahawe na Jeremie Mumbere Mbusa.


Nubwo yari itsinze igitego, yaje gukomeza gusatira ishaka igitego cya kabiri aho ku munota wa 19 na 28 Naibe Akpesiri yagerageje andi mahirwe ariko umunyezamu ayikuramo.


Etincelles FC yaje kubona amahirwe ya mbere ku munota wa 29 ubwo Gedeon Bendeka na Daniel Shabani Kayumba ku munota wa 31 ariko umunyezamu Dauda Ibrahima ayikuramo.

Joel Bahunga Mwisha yahinduye umupira mwiza ku munota wa 41 ariko Theorime Ntakirutimana ateye mu izamu anyura hejuru yaryo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.


Umunyezamu Kasereka wa Etincelles FC yaje gukuramo umupira ukomeye wa Jeremie Mumbere Mbusa ku munota wa 53.


Gusa igice cya kabiri, Etincelles FC yari yinjiye mu mukino ishaka kwishyura gusa ntabwo byaje kuyihira kuko ku munota wa 56 batsinzwe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kwizera Eric ku mupira yari ahawe na Iracyadukunda Eric.


Amani Mario yaje gutera ishoti rikomeye ku munota wa 61 ariko Dauda awukuramo.


Ryakurikiwe n'irindi ryo ku munota wa 63 rya Pascal Rwigema, yaryohereje muri koruneri itagize icyo itanga.


Rutahizamu wa Bugesera FC, Naibe Akpesiri yongeye kugarageza amahirwe ku munota 72 ariko umunyezamu awukuramo.


Ku munota wa 82, Pascal Rwigema yateye umupira ukomeye ariko Dauda Bareli Ibrahima awukuramo.


Aya makipe yagiye akora impinduka zitandukanye aho Bugesera FC yakoze impinduka ebyiri ku munota wa 58 aho Rugangazi Prosper na Gilles Urlich binjiye mu kibuga Darcy Nshimiyimana na Jeremie Mumbere Mbusa bavamo.


Ku munota wa 76 Isingizwe Rodrigue yavuye mu kibuga hinjiramo Iradukunda Djarudi ni nako ku munota wa 82, Fabrice Kwitonda yagiye mu mwanya wa Naibe Akpesiri.

Etincelles FC yakoze impinduka 3 ku munota wa 65, Mutijima Gilbert, Muhindo Tundu Fabrice na Dusabimana Anselime bavuyemo hinjiramo Djabilu Ishimwe, Hassan Rugirayabo na Aimable Kwizera ni nako Amani Mario yavuyemo ku munota wa 73 hinjiramo Gasore Gerard.