Kigali, Rwanda
Updates
Al Merrikh SC 1-1 GORILLA FC • Today | ETINCELLES FC 0-2 KIGALI FC • Today | GICUMBI FC 2-1 MUSANZE FC • Today | Al Merrikh SC na Gorilla FC zagabanye amanota | Rayon Sports yaguye miswi na APR FC | Al Hilal SC yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Police FC | Kiyovu Sports yanyagiye Gasogi United ifata umwanya wa kabiri by'agateganyo | Amagaju FC ituzuye yihagazeho imbere ya Marine FC Al Merrikh SC 1-1 GORILLA FC • Today | ETINCELLES FC 0-2 KIGALI FC • Today | GICUMBI FC 2-1 MUSANZE FC • Today | Al Merrikh SC na Gorilla FC zagabanye amanota | Rayon Sports yaguye miswi na APR FC | Al Hilal SC yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Police FC | Kiyovu Sports yanyagiye Gasogi United ifata umwanya wa kabiri by'agateganyo | Amagaju FC ituzuye yihagazeho imbere ya Marine FC
News 2 min read

Al Merrikh SC na Gorilla FC zagabanye amanota

Rwanda Premier League 5:20 PM

Umukino w'umunsi wa cyenda wa BK Pro League, umwaka w'imikino 2026-2027 wahuzaga Al Merrikh SC yakira Gorilla FC warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium.

Al Merrikh SC yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 21 gitsinzwe na Mohamed Gbane mbere y'uko kishyurwa na Nizeyimana Omar mu minota ya nyuma y'umukino (90+3'). Nizeyimana Omar ni nawe wahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu mukino.

Igice cya mbere cyaranzwe n'imbaraga za Al Merrikh SC yashakaga igitego mu minota 15 ya mbere ariko umunyezamu wa Gorilla FC, Cuzuzo Aimée Gaël aba ibamba.

Abakinnyi ba Al Merrikh SC barimo; Moussa Moise Camara, Mohamed Gbane, Idriss Fatokum bakomeje gusatira izamu rya Gorilla FC birangira ku munota wa 21 Omar Nizeyimana akoze ikosa mu rubuga rw'amahina, umusifuzi yanzura ko ari penaliti.

Morrison Enock yateye penaliti, Gael ayikuramo habaho kudatabara Mohamed Gbane asongamo bityo Al Merrikh SC ibona igitego cya mbere, inakomeza gushaka ikindi ariko amakipe ajya kuruhuka nta kindi kiraboneka.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba Gorilla FC barimo Sunday Inemesit, Mudeyi Saleh bagerageje gushaka igitego ariko ubwugarizi bwa Al Merrikh SC bubabera inzitizi kuko umukino wari watangiye gusa naho amakipe ari gusangira kwiharira umupira.

Mu minota 30 ya nyuma, Umutoza Alain Kirasa wa Gorilla FC yakoze impinduka ashyiramo abakinnyi batatu aribo Niyonzima Olivier Sefu, Victor Murdah na Karenzo Alexis mu rwego rwo kongera ingufu kuko byabonekaga ko Al Merrikh SC ikina isigasira igitego. Ku ruhande rwa Gorilla FC havuyemo Masud Narcisse, Mudeyi Saleh na Eric Nduwimana.

Nyuma y'iminota icumi, Al Merrikh SC yakoze impinduka bongera imbaraga binjiza Nantenaina Mika asimbura Enock Morrison, Moussa Moise Camara aha umwanya Mujtaba Faisal mu rwego rwo kuzamura imbaraga z'ubusatirizi.

Umukino wabaye nk'aho uzamuye imbaraga aru nako Gorilla FC yatangiye gushaka igitego cyo kwishyura ariko, umunyezamu Brahima Sanou ahagarara neza ari nabwo umutoza Alain Kirasa yabonye ko hakenewe andi maraso mashya mu busatirizi akuramo Ishimwe Thierry ashyiramo Ndikumana Landry mbere y'uko ku ruhande rwa Al Merrikh SC, Siddick Kone yasimbuwe na Ndaraw Sarr.

Iminota icumi ya nyuma Al Merrikh SC yahise itangira gukina yugarira cyane icungira ku mipira ica mu mpande yihuta byatumye Gorilla FC irushaho gusatira kuko yari ifite umwanya wo kunyuzamo imipira.

Umusifuzi wa kane amaze kwerekana ko hongeweho iminota itanu, Gorilla FC yazamuye imbaraga binatuma ibona igitego cyatsinzwe na Nizeyimana Omar ku mupira yari ahawe na Victor Murdah hashize iminota itatu y'inyongera ari nako umukino warangiye ari igitego 1-1 ku mpande zombi.

Mu mikino icyenda imaze gukina, Gorilla FC ifite amanota 13 mu gihe Al Merrikh SC yakinaga umukino wa gatandatu ikaba ifite amanota icumi.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.