Rwanda Premier League yafatiye ibihano by’amande amakipe ya Kigali FC na Gicumbi FC nyuma yo kutubahiriza ibiteganyijwe n'ingingo ya 14 y’amabwiriza agenga BK Pro League, igika cyayo cya 3.


Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu naho Kigali FC ihindura nimero y'umukinnyi umwe mu mukino w’umunsi wa kane wa BK Pro League wahuje aya makipe tariki 9 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.


Gicumbi yahanishijwe amande y’ibihumbi 300 Frw mu gihe Kigali FC yahanishijwe ibihumbi 100 Frw, agomba kwishyurwa mbere y’umukino amakipe yombi azakurikizaho muri BK Pro League.


Rwanda Premier League iributsa amakipe yose ko kugumana nimero z’abakinnyi mu mwaka w’imikino ari ingenzi kuko bifasha mu kumenya no gukusanya amakuru ku mikino. Guhindura nimero bitera urujijo mu ikusanyamakuru ndetse no gukora raporo z’imikino.