Kigali, Rwanda
Updates
MARINE FC 1-1 ETOILE DE L'EST • Today | MUKURA VS 0-0 GORILLA FC • Today | KIGALI FC 1-1 SUNRISE FC • Today | Gicumbi FC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo | Etincelles FC yatsinze Gasogi United izamuka ku rutonde rwa BK Pro League | APR FC yafashe umwanya wa gatandatu itsinze Police FC | Muderi Akbar yafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports | APR FC yafashe umwanya wa 10 nyuma yo gutsinda Musanze FC MARINE FC 1-1 ETOILE DE L'EST • Today | MUKURA VS 0-0 GORILLA FC • Today | KIGALI FC 1-1 SUNRISE FC • Today | Gicumbi FC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo | Etincelles FC yatsinze Gasogi United izamuka ku rutonde rwa BK Pro League | APR FC yafashe umwanya wa gatandatu itsinze Police FC | Muderi Akbar yafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports | APR FC yafashe umwanya wa 10 nyuma yo gutsinda Musanze FC
News 2 min read

Gicumbi FC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo

Rwanda Premier League 5:18 PM

Ikipe ya Gicumbi FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, aho Bugesera FC yari yakiriye Gicumbi FC Saa cyenda.

Umukino wasifuwe na Irafasha Emmanuel, Wari hagati mu kibuga yungirijwe na Maniragaba Valery na Ntwari Salum. Ngabonzixa Jean Paul yari umusifuzi wa kane, mu gihe Sekamana Abdoulkhalq yari Komiseri w’umukino.

Gicumbi FC yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 6, Igitego cyatsinzwe na Bahati Clement ku mupira yari ahawe na Ishoborabyose Cedric.

Ku munota wa 32, Bazira Leonard yatsinze igitego cya kabiri cya Gicumbi FC, nyuma y’amakosa yakozwe n’abakinnyi b’inyuma ba Bugesera FC. Igice cya mbere cyarangiye Gicumbi FC iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Umutoza wa Bugesera FC, Gatera Musa, Yakoze impinduka eshatu agamije gushaka uko yishyura ibitego ikipe ye yari yatsinzwe.

Yinjije mu kibuga Kwizera Eric asimbuye Gilles Ulrich Nzeupe, Naibe Akpesiri asimbuye Nshuti Kevin, Na Usman Samuel Eyitayo wasimbuye Marc Nkubana.

Izi mpinduka 3 zari izo kongera ku mpinduka 1 yari yabanje gukora mu gice cya mbere, Rodrigue Isingizwe,Yari yinjiye asimbuye Job Rwibutso ku munota wa 33 w’igice cya mbere.

Ku munota wa 66, Nyuma y’iminota 20 gusa yinjiye mu kibuga, Kwizera Eric yatsindiye Bugesera FC igitego cy’impozamarira, ku mupira mwiza yari ahawe na Naibe Akpesiri, Na we wari winjiye asimbuye, Umukino urangira Bugesera FC, Itsinzwe ibitego 2-1 na Gicumbi Fc.

Iyi ntsinzi yafashije Gicumbi FC kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League by’agateganyo, n’amanota 19. Bugesera FC yo yagumanye amanota 12 yari isanzwe ifite.

Bahati Clement watsinze igitego cya mbere cya Gicumbi FC ni we watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uwo mukino ‘Man of the Match’.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.