Kigali, Rwanda
Updates
KIGALI FC 1-1 SUNRISE FC • Today | MARINE FC 1-1 ETOILE DE L'EST • Today | MUKURA VS 0-0 GORILLA FC • Today | Gicumbi FC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo | Etincelles FC yatsinze Gasogi United izamuka ku rutonde rwa BK Pro League | APR FC yafashe umwanya wa gatandatu itsinze Police FC | Muderi Akbar yafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports | APR FC yafashe umwanya wa 10 nyuma yo gutsinda Musanze FC KIGALI FC 1-1 SUNRISE FC • Today | MARINE FC 1-1 ETOILE DE L'EST • Today | MUKURA VS 0-0 GORILLA FC • Today | Gicumbi FC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo | Etincelles FC yatsinze Gasogi United izamuka ku rutonde rwa BK Pro League | APR FC yafashe umwanya wa gatandatu itsinze Police FC | Muderi Akbar yafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports | APR FC yafashe umwanya wa 10 nyuma yo gutsinda Musanze FC
News 2 min read

Etincelles FC yatsinze Gasogi United izamuka ku rutonde rwa BK Pro League

Rwanda Premier League 5:11 PM

Mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 28 Ugushyingo 2026 kuri Sitade Umuganda. Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yatsinze Gasogi United ibitego 4-1 izamuka ku rutonde rwa BK Pro League imyanya ine.

Etincelles FC itaherukaga intsinzi imbere y'abafana bayo yitwaye neza imbere ya Gasogi United iyimuraho amanota atatu iyirusha.

Hari mu mukino waranzwe no gukinirwa mu kibuga hagati, amakipe yombi akajya anyuzamo akotsanya igitutu. Mu gihe mu minota 10 ya mbere amakipe yombi yakinaga acunganwa.

Etincelles FC ku munota wa 17 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gedeon Bendeka ku mupira yahawe na Ishimwe Djabilu ari inyuma gato y'urubuga rw'amahina atera ishoti riremereye.

Ku munota wa 19, Etincelles FC yatsinze igitego cya 2, cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude ku ishoti riremereye yatereye mu rubuga rw'amahina ku mupira wari uzamukanwe na Ishimwe Djabilu yiruka botsa igitutu abakina bugarira ba Gasogi United.

Ngono Herve Eloundou wa Gasogi United ku munota wa 26 yatsinze igitego cyo kwishyura biba 2-1, kuri penaliti.

Nyuma y'uko iminota 45 irangiye, umusifuzi wa kane w'umukino yongereyeho iminota ibiri y'inyongera itagize icyo ihindura ku mukino.

Ku munota wa 63, Etincelles FC yatsinze igitego cya 3-1 cyatsinzwe na Gedeon Bendeka ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Djabilu, abakina inyuma ba Gasogi United bari barangaye aroba umunyezamu.

Ku munota wa 83, Ishimwe Djabilu yatsindiye Etincelles FC igitego biba 4-1 nyuma yo kotsa igitutu Gasogi United umunyezamu wayo agahuzagurika, agiterekamo izamu rirangaye.

Ku munota wa 87, Etincelles yakoze impinduka isohora mu kibuga Ishimwe Djabilu na Nizeyimana Jean Claude basimburwa na Mumbere Nyamwesa Bienfait na Gasore Gerard.

Ku munota wa 90, Dusabimana Anselme wa Etincelles FC yahawe ikarita itukura nyuma yo kwerekwa ikarita y'umuhondo ya kabiri.

Etincelles FC yakinaga umukino wa 9, yahise izamuka ku rutonde rwa BK Pro League igera ku mwanya wa 14 n'amanota 10, aho izasubira mu kibuga tariki 05 Ukuboza 2026 yakirwa na Rayon Sports.

Gasogi United yakinaga umukino wa 10 wa BK Pro League iraye ku mwanya wa nyuma n'amanota arindwi izasubira mu kibuga tariki 04 Ukuboza 2026 yakiriye Kigali FC.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.