Police FC yanganyije na Gorilla FC mu ubusa ku busa, mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa BK Pro League wakinwe ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium. 


Ikipe ya Polisi y’Igihugu yagiye muri uyu mukino iheruka gutsindwa na Sunrise FC igitego 1-0, mu gihe Gorilla FC yo yatsinze Rayon Sports igitego 1-0. 


Gorilla FC kandi yakinnye idafite rutahizamu Sunday Inmesite n’umutoza w’abanyezamu Mazimpaka Andres kubera amakarita y’umutuku bahawe mu mukino uheruka. 


Uyu mukino watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana ariko mu minota 25 utangira kwihuta no gushyuha. 


Uko iminota yicumaga niko Police FC yasatiraga bikomeye ariko amahirwe yabonaga ntiyabyaze umusaruro.


Ku munota wa 43, Ingabire Christian yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, awuhinduye imbere y’izamu usanga rutahizamu Ndogouhar Bide Luc ntiyakurikiye. 


Ikipe ya Polisi y’Igihugu yasatiraga cyane yongeye kuzamukana umupira neza Ndizeye Samuel awucomekera Tangara Keffa awuteye uca hanze gato y’izamu. 


Gorilla FC yahise izamuka yihuta, Nduwimana Eric ahindura umupira imbere y’izamu ugendera hasi, Mosengo Tansele yitegura kuwutera bamukinira nabi ariko umusifuzi avuga ko nta penaliti irimo. 


Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. 

Gorilla FC yatangiranye igice cya kabiri impinduka, Ishimwe Thierry asimburwa na Chancelor Ndong. 


Ku munota wa 53, Kwitonda Alain yateye koruneri nziza Ndizeye Samuel akinnye n’umutwe umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo.


Police FC yakoze impinduka Ndikumana Asman na Iradukunda Simeon basimbura Ndogouhar Bide Luc na Ishimwe Christian. 


Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje kwiharira umukino ariko kuboneza mu izamu bikaba ikibazo. 


Umukino warangiye amakipe yombi akomeje kunganya ubusa ku busa. 

Nyuma y’imikino itanu ya Shampiyona Gorilla FC ifite amanota arindwi, mu gihe Police FC yagize amanota ane. 


BK Pro League izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, aho Etoile de l’Est izakira Mukura i Ngoma, Amagaju FC azakire Sunrise FC i Huye, mu gihe Etincelles FC izakina na Marine FC kuri Stade Umuganda.