Zamalek SC yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa mu mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League. 


Saa 18h00 zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026, APR FC yari yakiriye Zamalek SC mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League. 


Ni umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa APR FC ishaka igitego hakiri kare aho mu minota irindwi yari imaze kugerageza uburyo bubiri ariko bwose bugarurwa n'ubwugarizi bwa Zamalek SC. 


Ku munota wa cyenda, Hakizimana Adolphe yakuyemo umupira wa Oday Mohamed Dabbagh uba wavuyemo ibitego.


Ishimwe Christian yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ku munota wa 14 ariko umupira unyura hanze y'izamu. 


Ku mupira wari uvuye muri koruneri ku munota wa 22, Byiringiro Gilbert yagerageje ishoti ariko umupira unyura hejuru y'izamu. 


Nyuma yo gukinana neza kw'abakinnyi ba APR FC, ku munota 25, Memel Raouf Dao yacenze abakinnyi babiri ba Zamalek ateye mu izamu, umunyezamu arawufata.

Muri iyi minota, APR FC yarimo ikina neza ariko kumenera mu bwugarizi bwa Zamalek SC byari bigoye.


Memel Dao warimo ukina neza, ku munota 30 yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko nabwo umupira unyura hanze gato y'izamu ryari ririnzwe na Mahdy Mohamed. 


Ku munota wa 31, Byiringiro Gilbert yazamukanye umupira maze acomekera Uwiyaremye Fidali winjiye mu bwugarizi ateye mu izamu umupira bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga. 


Nyuma yo kubona ko kwinjira mu bwugarizi bwa Zamalek SC byari bigoye, APR FC yarimo igerageza guterera inyuma y'urubuga rw'amahina, ni nabyo byabaye ku munota wa 38 ubwo William Togui Mel yageragezaga ishoti rikomeye ariko rikunyura hejuru gato y'izamu. 


APR FC yaje kubona andi mahirwe y’umupira w'umuterekano ku munota wa 44 ku ikosa ryari rikorewe Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian yayiteye neza ariko umunyezamu umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.


N'ubundi APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, ku munota wa 51, Mamadou Traore yateye ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu.


Mohamed Dabbagh ku munota wa 53, yagerageje ishoti ariko Hakizimana Adolphe arawufata.

Zamalek yakoze impinduka za mbere ku munota wa 58, Mahmoud Roweidy na Ahmed Abdelhamid binjiyemo havamo Abdalla Mohamed na Hossam Elegamy.


Ku munota wa 61, APR FC nayo yakoze impinduka za mbere aho Uwiyaremye Fidali yahaye umwanya Hakim Kiwanuka. 


Ku munota wa 69, Zamalek yakoze izindi mpinduka 2, Nasser Mansy na Ahmed Kamal binjiye mu kibuga maze Francisco na Oday Mohamed bavamo ni nako ku ruhande rwa APR FC, Memel Raouf Dao yahise aha umwanya Amani Michel. 


Izi mpinduka zafashije APR FC kuko yongeye gukina isatira, ku munota wa 72, Amani Michel yacomekewe umupira yinjira mu bwugarizi atera mu izamu Kiwanuka arawusimbuka bawukura usanga Ishimwe Christian wahise ahindura imbere y'izamu, Ouattara ashyizeho umutwe ujya hanze y'izamu.


Ku munota wa 75, Amani Michel yagerageje ishoti ariko umupira unyura hejuru y'izamu. 


Ku munota wa 79, APR FC yahushije uburyo bukomeye ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian ariko Togui ashyize mu izamu uca hejuru yaryo.


Ku munota wa 80, Togui yongeye gutera ishoti rikomeye ariko umupira umunyezamu awukuramo mu gihe ku munota wa 85, William Togui Mel yahaye umwanya Rubuguza Jean Pierre. 


APR FC baje kuyitsinda igitego ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Nasser Mansy, ni nyuma yo guhagarara nabi kw'ubwugarizi bwa APR FC. Umukino warangiye ari 1-0. 

Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 24 Ukwakira 2026 mu Misiri aho 

APR FC isabwa kuzatsinda kugira ngo igere mu matsinda.


Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi


APR FC: Hakizimana Adolphe, Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian, Madou Zon, Nshimiyimana Yunusu, Seidu Yussif Dauda, Mamadou Traore, Memel Raouf Dao,Uwiyaremye Fidali, Cheikh Djibril Ouattara na William Togui Mel 


Zamalek FC: Mahdy Mohamed Soliman,Omar Mahmoud Sayed Gaber, Hossam Elegamy, Ahmed Rabia Attia, Ahmed Mohamed Abo Elfetouh Mohamed, Mohamed Mohamed Shehata Mahmoud, Abdalla Mohamed, Mostafa Elzanary, Oday Mohamed Dabbagh, Mahmoud Mahmoud Hamouda Attia na Francisco Gonçalves Sacalumbo