Ikipe ya Amagaju FC yitwaye neza imbere y'abafana bayo, inyagira Sunrise FC ibitego 4-0 mu mukino w'umunsi wa gatanu wa BK Pro League.


Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kamena kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda, amakipe yombi yawinjiyemo ashaka gukosora amakosa y'imikino iheruka. Amagaju FC yari yakiriye uyu mukino, yaherukaga gutsindwa na Mukura VS ibitego 2-1, mu gihe Sunrise FC yari yaguye miswi na Gasogi United igitego 1-1.


Umukino watangiranye ishyaka n'imbaraga ku mpande zombi, ariko Amagaju FC yari mu rugo akanyuzamo agasatira cyane binyuze kuri Potty Masimango na Lody Mwinyi bahererekanyaga neza. 


Ku munota wa 10 gusa, Lody Mwinyi yahawe umupira mwiza na Iradukunda Daniel wakinaga inyuma ibumoso, atera ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y'izamu gato.


Nubwo igice cya mbere kitabonetsemo uburyo bwinshi bwabyara ibitego, Sunrise FC na yo yanyuzagamo ikagerageza kurema amahirwe.


 Ku munota wa 24, Umurundi, Nizeyimana Jean Petit, yatereye ishoti rikomeye kure, ariko umunyezamu w'Amagaju, Sebwato Nicholas, araryama awukuramo. 


Umusifuzi Umutoni Aline yajyanye amakipe yombi mu rwambariro anganya 0-0.


Igice cya kabiri kigitangira, Umutoza wa Sunrise FC, Banamwana Camarade, yakoze impinduka akura mu kibuga Mugenzi Jean de Dieu kugira ngo ahe umwanya Umurundi, Ndikumana Arteta.


Icyakora, ibi ntibyabujije abasore b'Umutoza w'Amagaju FC, Nshimiyimana Pierre Canisius, kwinjira mu gice cya kabiri bafite inyota y'ibitego. 


Ku munota wa 52, Potty Masimango yafunguye amazamu ku mupira mwiza yahawe na Niyitegeka Saidi; yawakiririye inyuma y'urubuga rw'amahina arekura ishoti ryihuta cyane, umunyezamu Mfashingabo Didier ntiyamenya uko bigenze.


Hashize iminota irindwi gusa, iyi kipe y'i Nyamagabe yongeye guhagurutsa abafana bayo binyuze kuri koruneri yatewe neza n'Umunye-Congo, Gloire Shaban, maze Ayilara Samson asimbutse asumba ba myugariro bose, ashyira umupira mu nshundura akoresheje umutwe.

Amagaju FC yakomeje kurusha Sunrise FC mu buryo bugaragara, maze ashimangira intsinzi ku munota wa 66 ubwo Gloire Shaban yacomekeraga umupira mwiza rutahizamu Lody Mwinyi Rodrigue. Uyu rutahizamu yacenze ba myugariro babiri, yubura amaso ari inyuma y'urubuga rw'amahina, atera ishoti ryaruhukiye mu nshundura, igitego cya gatatu kiba kirinjiye.


Sunrise FC yarushwaga cyane mu kibuga hagati yahise ikora izindi mpinduka ebyiri; Dusengimana Elaste na Ntijyinama Patrick bakorera mu ngata Rachidi Mapoli Yekini na Sibomana Yves. Nta byinshi izi mpinduka zahinduye kuko Amagaju yakomeje kwiharira umukino.


 Kugira ngo irinde ibyavuye mu mukino, ikipe y'Amagaju na yo yahise yongeramo Irutingabo Jean Boris, ukina afasha ba myugariro, asimbura Jordan Nzau Dimbumba wari utangiye gutakaza imipira myinshi kubera umunaniro.


Iyi kipe yambara ubururu n'umuhondo yerekanye ko uyu wari umunsi wayo ubwo yatsindaga igitego cy'agashinguracumu ku munota wa 81.


 Ni igitego cyatsinzwe na Potty Masimango wazamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso acika Rwema Amza wari umurinze, atera umupira mu nshundura. Iki cyabaye igitego cya kane cy'Amagaju FC ndetse kiba icya kabiri cya Masimango muri uyu mukino.


Mu minota ya nyuma, Sunrise FC yashakishije igitego cy'impozamarira ndetse ibona uburyo ku munota wa 88, ariko umupira Musa Ndusha Shaban yabonye asigaye wenyine imbere y'izamu, awutera mu biganza by'umunyezamu Sebwato Nicholas. 


Iminota 90 y'umukino n'ine y'inyongera yarangiye nta zindi mpinduka zibayemo.


Iyi ntsinzi yafashije Amagaju FC gufata umwanya wa kane n'amanota arindwi ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona, mu gihe Sunrise FC yagumye ku mwanya wa karindwi n'amanota atandatu.


Ku munsi wa gatandatu wa Shampiyona, Sunrise FC izakira Etoile de l'Est tariki ya 24 Ukwakira, mu gihe Amagaju FC azasura Gorilla FC.

Nyuma y'umukino, umutoza Nshimiyimana Canisius yavuze ko imyiteguro myiza ari yo yabafashije guseruka neza.


Ati "Ni umukino utari woroshye kuko Shampiyona y'uyu mwaka irakomeye. Icyamfashije kwitwara neza ni ukwiga ikipe twakinnye na yo, kandi no ku mukino twaherukaga gukina [wa Mukura VS] ntibadutsinze baturusha kuko dufite ikipe nziza. Intego yari ukubona amanota atatu kandi n'abakinnyi baje babyiyemeje, bashyiramo imbaraga kugeza tubigezeho."


Banamwana Camarade utoza Sunrise we yavuze icyo bazize agira ati "Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, dutsinzwe mu gice cya kabiri. Birashoboka ko ikibazo ari umunaniro. Niba twarakinnye ku wa Gatatu [na Gasogi United], twari twakinnye ku Cyumweru [na Police FC], ugashyiramo urugendo rwo kuva i Nyagatare, hazamo umunaniro. Mu mukino ni ko bigenda, iyo ubonye amahirwe ntuyabyaze umusaruro, bo bakayabona baragutsinda."