Ni umukino w’umunsi wa kane wa BK Pro League, ukaba watangiye Saa Cyenda z’igicamunsi kuri Stade y’Akarere ka Ngoma, ukaba umukino wabaye mu mvura nyinshi yatumye ikibuga cyizengamo amazi.

Uyu mukino watangiye impande zombi kwigana, bidatinze ku munota wa 13, Mukura VS yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko ab’inyuma ba Etoile de l’Est umupira bawushyira hanze.


Umukino wakomeje kugenda uzamo ihangana aho amakipe yombi yageragezaga gukina neza ariko akagorwa n’ikibuga cyarimo amazi menshi yatumaga umupira utihuta cyane. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta nimwe yari bwabashe kubona igitego.

Igice cya kabiri cyatangiye Etoile de l’Est ismbuza aho Niyonkuru Yusufu yasimbiwe na Ghislain Armel nawe waje gusimburwa ku munota wa 91 na Rutahizamu Eric Niyibizi.

 

Ku munota wa 58 Irigumaho Seiri wa Etoile de l’Est yatsinze igitego cy’umutwe ku mupira wahinduwe na Bizimungu Yunusu wanatowe nk’umukinnyi w’umukino.


Abakinnyi ba Mukura Victory Sports ntibigeze bacika intege aho bakomeje kugerageza gushaka igitego ariko ubwugarizi bwa Etoile de l’Est ibabera ibamba.


Ku munota wa 72 Ghislain Armel yaje guhabwa ikarita y’umuhondo ku ruhande rwa Etoile de l’Est akaba ari nayo yabonetse mu mukino yonyine.

 

Bidatinze ku munota wa 78, Mukura Victory Sport yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Boateng Mensah ari nako umukino waje kurangira.

Kugeza ubu Etoile de l’Est ni iya 16 ku rutonde rwa BK Pro League n’amanota abiri, ikazagaruka mu kibuga kuwa 24 Ukwakira, isura Sunrise FC kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare.

 

Mu gihe Mukura VS ya gatatu ku rutonde rwa Shampiyona yo izagaruka mu kibuga yakira Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa BK Pro League tariki 25 Ukwakira 2026.