Ikipe ya Etincelles FC yatsinzwe na Marine FC ibitego 0-4 mu mukino wa 'Derby' y'i Rubavu wakinwe ku munsi wa gatanu wa BK Pro League.

 

Etincelles FC yihariye iminota 15 ibanza y'umukino, ndetse inageragezamo uburyo bumwe butabyaye igitego.

 

Marine FC yavuye inyuma ndetse ikomeza kugerageza uburyo bwose bushoboka bugana ku izamu rya mukeba.

 

Ibi ntibyatinze kuyihira kuko ku munota wa 44 yagerageje uburyo ku mupira wari uvuye ku ruhande rw'ibumoso rwakinwagaho na Sindi Paul Jesus umunyezamu wa Etincelles FC, Kasereka Masinde Sadiki aratabara awukubita ibipfunsi.

 

Marine FC yakomeje kotsa igitutu mukeba, ku buryo ku munota wa 44, Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego gifungura izamu, ku mupira mwiza yari ahawe na Ntirushwa Aime.

 

Umusifuzi wa Kane, Nshimyimana Remy Victor yongereyeho iminota itatu yahiriye Marine FC yanaje kuzamukana umupira ariko Ntirushwa Aime ntiyabasha kuwushyira mu izamu rirangaye kuko Umunyezamu wa Etincelles FC, Kasereka Masinde Sadiki yari yamaze kuryama hasi.

Igice cya kabiri cy'umukino cyarangiranye impinduka ku mpande zombi aho Etincelles FC yinjije mu kibuga Ciza Hussein na Muhindo Tundu Fabrice isohoye Kayumba na Amani Namurhasa Mario. Marine FC nayo yahise yinziza mu kibuga Usabimana Olivier asimbuye Sindi Paul Jesus.

 

Ku munota wa 46 Etincelles FC yazamukanye umupira ujya ku mutwe wa Iraguha Awad awutera mu biganza by'umuzamu.

 

Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati, Marine FC ihita iwuzamukana umupira iruhukira mu izamu, ku mupira mwiza wasanze Usabimana Olivier ahagaze neza mu rubuga rw'amahina aterekamo igitego, biba 0-2.

 

Ku munota wa 65 Marine FC yaje kongera gukora impinduka yinjiza Mukire Confiance asimbuye Sindi Paul Jesus wakinnye iminota 20 gusa y’uyu mukino.

 

Ku munota wa 67 Marine FC yongeye kuzamukana umupira, Usabimana Olivier aterekamo igitego cya gatatu ku mupira mwiza yari ahawe na Bizimana Yannick uvuye ku ruhande rw'ibumoso .

 

Marine FC yakoze impinduka ku munota wa 77 aho Niyibizi Ramadhan yasohotse mu kibuga asimbuwe na Nyarugabo Moise.

 

Ku munota wa 80 ku burangre bw'abakina bugarira ba Etincelles FC, basiganiye umupira maze usanga Rutayisire Amani wa Marine FC atsinda igitego biba 0-4.

Marine FC, yakinaga umukino wa kane wa BK Pro League, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi izagaruka mu kibuga tariki 25 Ukwakira 2026 aho izaba yakiriye Gasogi United.

 

Etincelles FC yakinaga umukino wa gatanu wa Bk Pro League, iraye ku mwanya wa gatanu n'amanota arindwi, aho izagaruka mu kibuga ku wa 23 Ukwakira 2026 ihura na Al-Hilal SC.