Black Bulls yo muri Mozambique yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederations Cup. 


Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2026 muri Stade Amahoro. 


Nk’ikipe yari mu rugo yatangiranye imbaraga umukino isatira cyane ariko kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga bitarakunda. 


Ku munota wa 23, Ganijuru Elie yahinduye umupira y’izamu, Junior Kameni awuteye atawuhagaritse, umunyezamu wa Black Bulls, Jose Ventura Guirrugo awufata mu buryo bworoshye. 


Gikundiro yakomeje kwiharira umupira no guhusha uburyo bw’ibitego. Ku munota wa 36, Ganijuru yongeye guhindura umupira mwiza, umunyezamu awukuraho awushyira muri koruneri. 


Issa Djiguiba yacomekewe umupira mwiza azamutse wenyine yihuta umusifuzi w’igitambaro avuga ko yaraririye. 


Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. 

Ikipe yo muri Mozambique yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, isatira cyane ari nako ibona koruneri nyinshi. 


Ku munota wa 54, koruneri yatewe neza umupira ujya ku mutwe na kapiteni Abdou Gueye atsinda igitego cya mbere. 


Mu minota 60, Rayon Sports yahise ikanguka yongera gusatira cyane ariko umunyezamu wa Black Bulls Jose Ventura Guirrugo ayibera ibamba. 


Umutoza Haringingo Francis yatangiye gukora impunduka, Atisso Kojo asimburwa na rutahizamu Sandja Bulaya. 


Yakomeje gusatira cyane ariko abarimo Junior Kameni na Muderi Akbar kuboneza mu izamu bukaba ikibazo. 


Ku munota wa 78, Ganijuru yafashe icyemezo azamukana umupira yihuta ateye ishoti rikomeye, umunyezamu Jose Ventura awushyira muri koruneri. 


Mu gihe Rayon yari yaryohewe no gusatira, Black Bulls yazamukanye umupira yihuta Danilo Muze atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90+5.

Umukino warangiye Black Bulls yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0. 


Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026 muri Mozambique.