APR FC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Munani wa BK Pro League.


Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026. 


Ikipe y’Ingabo yatangiye umukino yotsa igitutu Gasogi ishaka igitego hakiri kare ariko gutera mu izamu bitarakunda. 


Mu minota 20, Gasogi yatangiye kwinjira mu mukino ari nako isatira ariko uburyo bwabonwaga na Wiselikoko Willy ntibubyare umusaruro. 


APR yakoze impinduka ku munota wa 24, Niyonzima Abidal asimbura Byiringiro Jean Gilbert uzwi nka Kagege. 


Iyi kipe yatangiye gusatira bikomeye ariko imipira myiza Memel Dao yacomekeraga William Togui na Uwiyaremye Fidali bakayitera hejuru y’izamu. 


Ku munota wa 30, yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo muri uyu mukino ku ikosa yakoreye Micomyiza Ramadhan. 

Gasogi United yafunguye amazamu ku munota wa 33, ku gitego cyiza cyatsinzwe na kapiteni Ngono Guy Herve, watanze ba myugariro b’APR umupira muremure wari utewe imbere. 


Mu minota 40, Gasogi yakomeje gusatira cyane inyuze ku ruhande rw’iburyo rw’APR ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe akabyitwaramo neza.


Igice cya mbere cyarangiye Gasogi United yatsinze APR FC igitego 1-0. 


Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiranye igice cya kabiri imbaraga nyinshi, rutahizamu Djibril Ouattara ahusha ibitego byinshi. 


Ku munota wa 61, Hakim Kiwanuka yishyuriye APR igitego, ku mupira mwiza yacomekewe na Togui. 


Ikipe y’Ingabo yakomeje kwiharira umupira cyane ari nako igerageza uburyo bwinshi bw’ibitego ariko umunyezamu Souleman Souleman akayibera ibamba. 


Mu minota ya nyuma y’umukino, Gasogi yatangiye kugerageza gushaka igitego cy’intsinzi ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe imipira akayifata. 

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. 


APR FC yagiye ku mwanya wa karindwi n’amanota arindwi, mu gihe Gasogi iri ku wa 12 n’amanota arindwi. 


Umukino wabanjirije uyu, Kigali FC yanganyije na Mukura ubusa ku busa.