Rayon Spots yatsindiye Marine FC mu rugo kuri Stade Umuganda, izamuka ku rutonde rwa BK Pro Leage, kuko yaraye ku mwanya wa karindwi n’amanota arindwi.


Uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru, tariki 01 Ugushyingo 2026, waranzwe no gusatirana ariko uburyo bwinshi ntibubashe kujya mu izamu iryo ari ryo ryose.


Ku munota wa mbere w’umukino, Rayon Spots yahushije igitego ku mupira watewe ku mutwe na Makono Elie Eldinho ujya hejuru y'izamu.


Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati, ariko ku munota wa gatandatu nabwo Muhoza Daniel wa Rayon Spots yagerageje uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ariko umupira unyura hejuru y'izamu.


Iminota 10 ibanza y’umukino yihariwe na Rayon Sports, ariko ku munota wa 11 Marine FC yagerageje uburyo bwashoboraga kubyara igitego ariko Sibomana Sultan Bobo umupira awuteye unyura irugande rw'izamu.


Ku munota wa 14 Rayon Spots yabonye igitego cyatsinzwe na Junior Kameni nyuma y'amakosa y'umunyezamu Kabera Bonheur wagiye gutera umupira akawumwihera ku kirenge.

Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati, ariko ku munota wa 26, Marine FC yokeje igitutu Rayon Sports ndetse itsinda igitego cyo kwishyura, cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira wamusanze inyuma y'urubuga rw'amahina, bitututse ku burangare bw'abakina bugarira ba Rayon Spots biba igitego 1-1.


Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati, ariko na none ku munota wa 37 Sindi Paul Jesus wa Marine FC yagerageje uburyo bwashoboraga kuvamo igitego umupira unyura hejuru y'izamu. Rayon Spots yahise izamukana umupira yihuta, Elie Tati acenga abakinnyi ba Marine FC ateye umupira ugonga igiti cy'izamu.


Ku munota wa 45, nyuma yo kugira ikibazo cy'imvune cyanatumye umusifuzi wa kane w'umukino yongeraho iminota umunani, umunyezamu wa Marine FC Kabera Bonheur yasimbuwe na Nshimyumuremyi Vincent.


Ku munota wa 46 w'umukino nabwo Sindi Paul Jesus wa Marine FC yagerageje ishoti riremereye umunyezamu arahagoboka.


Ku munota wa 58, Rayon Spots yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Nkundimana Fabio asimbuye Issa Djiguiba.


Ku munota wa 65 Marine FC yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Usabimana Olivier na Naman Keita basimbuye Bizimana Yannick na Rutayisire Amani.


Ku munota wa 71 Junior Kameni wa Rayon Sports yongeye kureba mu izamu nabwo ku burangare by'umunyezamu wa Marine FC, ikomeza kuyobora umukino n'ibitego 2-1.

Ku munota wa 72, Rayon Spots yakoze impinduka isohora mu kibuga Elie Tatou yinjiza Ndagushimiye Didier. Na Marine FC isohora mu kibuga Niyibizi Ramadhan ha umwanya Niyonkuru Hashim.


Nyuma y’iminota 90 y’umukino, umusifuzi wa kane w'umukino, Nshimyumuremyi Abdallah yongereyeho iminota ine itagize icyo ihindura ku mukino. Rayon Sports itaha intsinzi ku bitego 2-1.


Rayon Sports iraye ku mwanya wa karindwi izagaruka mu kibuga tariki ya 4 Ugushyingo 2026 ikina na Al Hilal SC. Ni mu gihe Marine FC iraye ku mwanya wa Kabiri izagaruka mu kibuga tariki 5 Ugushyingo 2026 yakiriye Police FC.