Police FC yatsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa cya Ingabire Christian, iba intsinzi ya kabiri ibonye muri BK Pro-League 2026-27. 


BK Pro-League imikino y'umunsi wa karindwi yari yakomeje, aho i Kigali habereye umukino umwe wo Police FC yari yakiriyemo Bugesera FC. 


Police FC y'umutoza Jafaar, yari ku gitutu kuko mu mikino itandatu yatsinzemo umwe, itsindwa ine inganya umwe.


Umukino yawutangiye ishaka igitego binyuze mu bakinnyi bayo nka Keffa Tangara, Ingabire Christian na Ekeson Okorie.


Ingabire Christian ku munota wa gatanu yateye mu izamu ishoti rikomeye ariko umunyezamu Dauda Ibrahima awukuramo, iri shoti ryakurikiwe n'irindi ryo ku munota wa gatandatu rya Ekeson Okorie ariko ryagiye hanze.


Bugesera FC nayo yari yamaze kugera mu mukino, ku munota wa karindwi, Jeremie Mumbere yateye ishoti ariko Rukundo Onesme awufata byoroshye. 


Rukundo Onesme yongeye gufasha Police FC akuramo umupira wa Naibe Akpesiri winjiranye ubwugarizi bwe agahita atera mu izamu awukuramo.


Ku munota wa 18 na 22, Darcy Nshimiyimana yagerageje amashoti ariko anyura hanze y'izamu ryari ririnzwe na Rukundo Onesme. 


Ingabire Christian wari wagoye ubwugarizi bwa Bugesera FC, ku munota wa 29 yagerageje ishoti ariko ariko Dauda Bareli Ibrahima arawufata.

Rukundo Onesme yaje kurokora Police FC ku munota wa 35 ubwo yakuragamo umupira ukomeye w'umutwe wari utewe na Nshimiyimana Darcy ku mupira wari uhinduwe na Iracyadukunda Eric. 


Keffa Tangara wari wagiye ugerageza uburyo butandukanye ariko imipira ikajya hanze y'izamu, ku munota wa 38 yateye umupira ukomeye ariko Dauda arawufata. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa. 


Mu gice cya kabiri, Police FC yatangiye ishaka igitego, na Bugesera FC ari uko, gusa kurema amahirwe yavamo ibitego bibanza kubagora.


Ku munota wa 60, Bugesera FC yabonye kufura maze iterwa neza na Eric Iracyadukunda gusa Rukundo Onesme yaje kuwufata.


Police FC yaje gukora impinduka eshatu ku munota wa 65, Nsabimana Eric Zidane, Mutembe Paul na Iradukunda Simeon bavuyemo hinjiramo Gakwaya Leonard, Ndayishimiye Dieudonne na Kwitonda Alain. 


Ni nako kuri Bugesera FC, Naibe Akpesiri ku munota wa 68 yahaye umwanya Ndikumana Danny. 


Izi mpinduka zafashije Police FC kuko zahise zibaha igitego mu munota 70 cyatsinzwe na Ingabire Christian ku mupira yari ahawe na Gakwaya Leonard. 


Ku munota wa 77, Manishimwe Djabel yasimbuye Keffa Tangara ni nako Bugesera FC yahise ishyiramo Gilles Urlich asimbura Nshimiyimana Darcy.


Ku munota wa 90, Police FC yinjijemo Udahemuka Jean de Dieu maze Ingabire Christian avamo mu gihe na Bugesera FC yashyizemo Manishimwe Olivier havamo Jeremie Mumbere. 

Bugesera FC yashatse igitego cyo kwishyura ariko kirabura burundu, umukino urangira ari kimwe ku busa.


Yabaye intsinzi ya kabiri ya Police FC muri BK Pro-League, ni nyuma yo gutsinda Mukura VS, ikanganya na Gorilla FC FC, igatsindwa na Gicumbi FC, Sunrise FC, Al Merrikh SC na Musanze FC. 


Police FC yahise ifata umwanya wa 10 n'amanota arindwi, urutonde ruyobowe na Gorilla FC ifite 12.