Ubusa ku busa niko umukino warangiye hagati ya Gicumbi FC na Sunrise FC ku munsi wa karindwi wa BK Pro-League 2026-27.


Ni umukino wabaye kuri  icyi Cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo kuri Gicumbi Stadium. Uyu mukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati cyane, gusa Sunrise FC ni yo yari yawihariye ubona irimo yubaka ishaka igitego ariko kumenera mu bwugarizi bwa Gicumbi FC bugerageza kurinda izamu.


Amahirwe ya mbere yabonetse muri uyu mukino ni ayo ku munota 19 ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso aho Ntibazonkiza Djuma  yateye ishoti  umunyezamu Nahimana Jonathan arawufata.


Igice cya mbere cy’umukino cyenda kurangira, rutahizamu wa Gicumbi FC Tuyisenge Jean Merveil yateye ishoti rigana mu izamu ku mupira yarahawe na Karanzi Joseph ariko ntibyamukindira ujya hanze.


Igice cya mbere cy’ umukino cyarangiye impande zombi zinganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yaje afite gahunda yo kubona ibitego, dore ko ari bwo abanyezamu bakoze akazi gakomeye.


Ku munota wa 56 umukinnyi wa Gicumbi FC Bazira Leonard yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, awuha Ishoboravyose Cedric awuteye mu izamu Rukundo Samuel arawufata.

 

Ibitego byakomeje kubura abatoza batangira gushakira ibisubizo kubasimbura, aho Gicumbi FC yasimbuje Bitwayiki Bahati Clement, Bazira Leonard ikazanamo Salim Saleh na Iradukunda Kevin.

Sunrise FC nayo yasimbuje Kalu Daniel Ikpo, hinjiramo Rwema Amza, mu buryo bwo gukomeza gushaka ibitego.


Ku munota wa 76 Sunrise FC yabonye ikarita y’umutuku yahawe Nzeyimana Jean Petit ku ikosa yakoreye Tuyisenge Jean Merveil hafi y’urubuga rw’amahina ubwo yashakaga gutsinda igitego, bituma Sunrise FC ikina iminota 15 ya nyuma ari abakinnyi 10 gusa.


N’ubwo Sunrise FC yari isigaranye umubare muke w’abakinnyi mu kibuga, ku munota wa 81 yongeye kurema  uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Gicumbi FC, aho Nzasabimana Emmanuel Cyuzuzo winjiye mu kibuga asimbuye, yateye ishoti ikomeye ariko rijya iruhande gato rw’izamu. Umukino warangiye nta kipe ibashije kubona igitego.

Ku munsi wa munani wa BK Pro League, Gicumbi FC izerekeza mu mujyi wa Kigali gucakirana na Gorilla FC, ni mu gihe Sunrise FC izaba yakiriye Al Merrikh SC kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare.