Ni umukino w’umunsi wa karindwi wa BK Pro League, ukaba watangiye Saa Cyenda z’igicamunsi kuri Stade y’Akarere ka Ngoma, Uyu mukino watangiye impande zombi kzifite ishayaka ndetse bidatinze ku munota wa 18, Arigumaho Seiri rutahizamu wa Etoile de l’Est atsinda igitego ku mupira watanzwe na Bizimana Yunusu maze abakunzi bayo batangira kwishima.


Gorilla FC ntiyigeze icika intege kuko nayo yanyuzagamo igashaka igiteo ari nako igenda irema uburyo bwiza gusa ba myugariro ba Etoile de l’Est bakitwara neza.


Ku munota wa 26, rutahizamu wa Gorilla FC, Sunday Inemesit yateye ishoti ryaganaga mu izamu ariko umunyezamu wa Etoile de l’Est, Ntagisanayo Serge umupira awukuramo.

 

Ku munota wa 36, umukino waje guhagarara bitewe n’ikosa ryakorewe rutahizamu wa Gorilla FC Sunday Inemesit aho yagonganye n’abakinnyi bagenzi be ibimuviramo gukomereka ku mutwe maze iminota y’umukino yose yari isigaye ayikina yambaye igitambaro ku mutwe.


Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya Etoile de l’Est iri imbere n’igitego kimwe.

Igice cya kabiri, cyatangiye amakipe yombi akora impinduka aho Etoile de l’Est yakuyemo Niyonshuti Yusufu hinjira Ishimwe Frank.


Ni nako kandi kuri Gorilla FC, Oleko Salomon yasimbuwe na Victor Murdah naho Alexis Karenzo asimburwa na Aime Thierry Ishimwe.


Umukino wakomeje kurangwa no guhangana aho ku munota wa 55 Gorilla FC yabonye koruneri abyiri ariko ntizabyara umusaruro.


Etoile de l’Est yanyuzagamo nayo igashaka intsinzi ariko ab’inyuma ba Gorilla FC bakayibera ibamba.


Ku munota wa 72 umukinnyi Aime Thierry Ishimwe wari wagiyemo asimbuye ku ruhande rwa Gorilla FC yaje gutsinda igitego cyo kunganya ku mupira yari ahawe na Masudi Narcisse ari nako umukino waje kurangira.

Etoile de l’Est izagaruka mu kibuga kuwa gatatu tariki ya 4 Ugushyingo yakira Musanze FC, mu gihe Gorilla FC uwo munsi izaba yakiriye Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium.