Gicumbi FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, isubira ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/27.


Uyu mukino w'umunsi wa munani wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026. 


Gicumbi FC yinjiye muri uyu mukino ishaka intsinzi dore ko mu mikino itatu yaherukaga gukina yabonyemo inota rimwe gusa.


Ku rundi ruhande, na Gorilla FC yashakaga intsinzi ya gatatu muri Shampiyona ndetse kwitwara neza muri uyu mukino byari kuyisubiza ku mwanya wa mbere.


Iminota 15 yihariwe na Gorilla FC yayigeragejemo ishoti rimwe rigana ku izamu ryatewe na Ishimwe Aimé Thierry, umupira ufatwa n'umunyezamu Nahimana Jonathan.


Nyuma yaho ni bwo Gicumbi FC yatangiye gusatira, Hakizimana Abdallatif agerageza ishoti ryanyuze ku ruhande ku munota wa 21.


Amakosa ya myugariro Ntwari Muhadjiruna watanze umupira nabi mu rubuga rw'amahina, ni yo yavuyemo igitego cya Gicumbi FC ku munota wa 22 aho cyinjijwe na Tuyisenge Jean Merveil wakiriye uwo mupira agahita awuboneza mu izamu.


Iki gitego cyabaye icya gatatu kuri uyu rutahizamu wa Gicumbi FC. 

Gorilla FC yongeye gusatira ishaka kwishyura, Ishimwe Aimé Thierry agerageza amashoti abiri arimo iryagiye hanze n'irindi ryafashwe n'umunyezamu Nahimana wa Gicumbi FC.


Iyi kipe yakiriye umukino, yakoze impinduka ku munota wa 36, Ntwari Muhadjiruna asimburwa na Issah Yakubu mu bwugarizi bwo hagati, ajya gufatanya na kapiteni Moussa Omar.


Gorilla FC yakinnye idafite Nizeyimana Omar wujuje amakarita ane y'umuhondo, yakomeje gusatira ndetse ibona uburyo bw'ishoti rya Chancelor Ndong ku munota wa 45, umunyezamu Nahimana awufata neza. 


Iminota ine nyuma yo kuva kuruhuka, Bazira Léonard yinjiye mu rubuga rw'amahina rwa Gorilla FC, atera ishoti rikomeye ryakuwemo na Cuzuzo Aimé Gaël, awusubijemo ushyirwa muri koruneri na Issah Yakubu.


Ubu buryo bwahise bukurikirwa n'ubwo ku ruhande rwa Gorilla FC, Chancelor Ndong atera ishoti ryo hasi ryafashwe neza na Nahimana Jonathan.


Akayezu Jean Bosco na Chancelor Ndong bafashije Gorilla FC gukomeza gusatira ariko ubwugarizi bwa Gicumbi FC bukabyitwaramo neza.


Ikosa Sunday Inemesit Akang yakoreweho inyuma y'urubuga rw'amahina ku munota wa 67, ryavuyemo umupira uteretse yateye unyura hejuru y'izamu.


Hari mbere y'uko Mudeyi Moussa, winjiranye na Niyonzima Olivier na Karenzo Alexis basimbuye, ahusha uburyo bw'umupira yatereye mu rubuga rw'amahina.


Bazira Léonard yateye umupira wakubise igiti cy'izamu uvamo, Ishoboravyose Cédric atera ishoti ryagiye hanze ku ruhande rwa Gicumbi FC mu gihe Masudi Narcisse na Akayezu Jean Bosco bahushije uburyo bwiza ku ruhande rwa Gorilla FC mu minota yakurikiyeho.


Mu minota y'inyongera, Karenzo Alexis yagerageje kwishyura n'umutwe, umupira ufatwa na Nahimana mbere y'uko Mosengo Tansele agerageza irindi shoti ryanyuze ku ruhande.

Iminota yose y'umukino yarangiye Gicumbi FC itsinze igitego 1-0, isubirana umwanya wa mbere n'amanota 13 mu gihe Gorilla FC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 12.


Rutahizamu wa Gicumbi FC, Tuyisenge Jean Merveil, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w'umukino.