Igitego cya Muhoza Daniel cyo mu minota ya nyuma cyafashije Rayon Sports kunganya na Al Hilal SC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa munani wa BK Pro League.


Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, guhera Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba, wari witabiriwe n’abafana benshi bari bategereje kureba uko amakipe yombi ahangana.


Rayon Sports yari yawukinnye nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1, mu gihe Al Hilal SC yari iheruka gutsinda Gasogi United ibitego 2-0.


Umukino watangiye amakipe yombi asatirana, aho Al Hilal SC yarushaga Rayon Sports guhererekanya umupira, ariko Gikundiro ikagerageza amashoti menshi agana mu izamu.


Ku munota wa 23, Iradukunda Elie Tatou yabonye uburyo bwiza nyuma yo gufata umupira Ernest Luzalo yari atakaje, atera ishoti rikomeye umunyezamu Soufiane Farid arikuramo. 


Issa Djiguiba wa Rayon Sports na Ernest Luzolo wa Al-Hilal, na bo bagerageje imipira igana ku izamu mu minota 30 ya mbere, ariko ijya hanze.


Ku munota wa 34, Al Hilal SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na kapiteni wayo Mohamed Yousif Yagub, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Abdelrazig Omer Taha, asiga abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports.

Iki gitego cyabonetse nyuma y’iminota ibiri habonetse ubundi buryo bwageragejwe na Iradukunda Elie Tatou ubwo yari anyujije umupira hagati y’ubwugarizi bwa Al-Hilal yatabawe n’umunyezamu Soufiane Farid.


Abderlazig Taha yashoboraga kubonera Al-Hilal igitego cya kabiri, ishoti yateye rifatwa neza n’umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior.


Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Al Hilal SC, Adama Coulibaly asimburwa na Ansumana Samura watangiye kugora ubwugarizi bwa Rayon Sports, ariko umunyezamu Dande Junior akomeza kwitwara neza.


Ku munota wa 51, Rayon Sports yasimbuje Mohamed Ouattara wari wagize ikibazo cy'imvune, hinjiramo Nshuti Didier ajya gufatanye na Charles Chouplaou mu mutima w’ubwugarizi.


Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yongeye gukora impinduka ku munota wa 67, akuramo Moïse Sandja yinjiza Muhoza Daniel, watangiye kugora ubwugarizi bwa Al Hilal SC.


Izi mpinduka zatanze umusaruro ku munota wa 89, ubwo Mokono Elie Eldinho yaherezaga umupira Muhoza Daniel mu rubuga rw’amahina, na we atera ishoti rikomeye ry’imoso, umunyezamu Sofiani Farid ntiyabasha kurikuramo.


Rayon Sports yakomeje gusatira mu minota umunani y’inyongera, Junior Kameni abona uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko ntiyabubyaza umusaruro, umunyezamu Soufiane Farid ashyira umupira muri koruneri. 


Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, mu gihe Muhoza Daniel ari we watowe nk’umukinnyi mwiza. 


Rayon Sports yasoje uyu mukino imaze gutera amashoti 15, arimo umunani agana mu izamu, mu gihe Al Hilal SC yateye 10 arimo atanu agana mu izamu.


Al Hilal SC yihariye umupira ku kigero cya 56% kuri 44% bya Rayon Sports.


Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota umunani mu mikino itanu, ifata umwanya wa munani ku rutonde rwa Shampiyona.


Ni mu gihe Al-Hilal SC yafashe umwanya wa 11 n’amanota arindwi, mu mikino ine imaze gukina.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa 21 Ugushyingo 2026, yakira mukeba wayo APR FC kuri Stade Amahoro, mu gihe Al-Hilal SC izakirwa na Police FC ku wa 20 Ugushyingo mu mukino w’umunsi wa cyenda.


Kuri ubu Shampiyona igiye kuba ihagaze kubera akaruhuko k’imikino mpuzamahanga y’amakipe y’ibihugu.