Kigali, Rwanda
Updates
Al Merrikh SC 1-1 GORILLA FC • Today | ETINCELLES FC 0-2 KIGALI FC • Today | GICUMBI FC 2-1 MUSANZE FC • Today | Al Merrikh SC na Gorilla FC zagabanye amanota | Rayon Sports yaguye miswi na APR FC | Al Hilal SC yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Police FC | Kiyovu Sports yanyagiye Gasogi United ifata umwanya wa kabiri by'agateganyo | Amagaju FC ituzuye yihagazeho imbere ya Marine FC Al Merrikh SC 1-1 GORILLA FC • Today | ETINCELLES FC 0-2 KIGALI FC • Today | GICUMBI FC 2-1 MUSANZE FC • Today | Al Merrikh SC na Gorilla FC zagabanye amanota | Rayon Sports yaguye miswi na APR FC | Al Hilal SC yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Police FC | Kiyovu Sports yanyagiye Gasogi United ifata umwanya wa kabiri by'agateganyo | Amagaju FC ituzuye yihagazeho imbere ya Marine FC
News 2 min read

Al Hilal SC yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Police FC

Rwanda Premier League 1:43 PM

Al Hilal SC yafashe umwanya wa gatatu ku rutonde rwa BK Pro-League 2026-27 nyuma yo gutsinda Police FC igitego kimwe ku busa. 

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026 aho Police FC yari yakiriye Al Hilal SC mu mukino w'umunsi wa cyenda wa BK Pro-League.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Al Hilal SC ni yo yihariye igice cya mbere irema uburyo butandukanye ariko kumenera mu bwugarizi bwa Nsabimana Eric na David Chimezie birayigora.

Nubwo Al Hilal SC yihariye iki gice, imipira myinshi yateye yanyuze hanze y'izamu uretse umupira wa Adama Coulibaly ku munota wa 7 na Ansumana Samura ku munota wa 14, yagannye mu izamu ariko Niyongira Patience arayifata.

Police FC nubwo yari yarushijwe, gusa yabonye amahirwe akomeye nka kufura ya Manishimwe Djabel ku munota wa 10 yashyize ahagana aho benshi bita muri 90 ariko umunyezamu awukuramo. 

Keffa Tangara ku munota wa 42 yateye ishoti rikomeye ariko Soufiane Farid awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Bagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Al Hilal SC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Walieldin Daiyeen na Babe Diarra bahaye umwanya Elhadj Madicke Kane na Haman Mandjan. 

Izi mpinduka zafashije Al Hilal SC kuko yahise ibona igitego ku munota wa 54 cyatsinzwe na Adama Coulibaly ku mupira yari ahawe na Moctar Ahmed. 

Al Hilal SC yongeye gukora impinduka ebyiri ku munota wa 66 ubwo Adama Coulibaly na Mohamed Yousif bahaga umwanya Emmanuel Flomo na Jordan Nana. 

Ku munota wa 67, Police FC nayo yakoze impinduka, Kwitonda Alain na Manishimwe Djabel bahaye umwanya Ingabire Christian na Iradukunda Simeon. 

Police FC yatangiye gukina, ishyira igitutu kuri Al Hilal SC ariko amahirwe menshi yabonye yayateraga hejuru y'izamu. 

Iba yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 76 ku ishoti rikomeye Iradukunda Simeon yateye ariko umupira bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Al Hilal SC nayo muri iyi minota yari yasubiye inyuma irimo yugarira, nta bundi buryo bukomeye yabonye uretse ku munota wa 73 Ivan Jordan Nana yateye ishoti Niyongira Patience arikuramo.

Al Hilal SC yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 83 Ansumana Samura yahaye umwanya Aprocius Petrus. Umukino warangiye ari kimwe ku busa. 

Gutsinda uyu mukino, Al Hilal SC yafashe umwanya wa gatatu n'amanota 13 inganya na Kiyovu Sports mu gihe Marine FC ya mbere ifite 15.

Full time

Enjoyed this story?

Share it with your fellow fans.