Saa cyenda zuzuye nibwo umusifuzi Mulindangabo Moïse yatangije umukino wahuzaga Etoile de l’Est yanganyagamo na Kigali FC.


Uyu wari umukino w’umunsi wa kabiri wa BK PRO League watangiye amakipe yombi yigana ariko Etoile de l’Est ikanyuzamo igashaka igitego nk’aho ku munota wa kane Ghislain Armel Djimmoe Oyambe yateye ishoti rikomeye gusa rinyura hafi yizamu.

 

Etoile de l’Est yakomeje kugerageza amahirwe gusa umuzamu Ndikuriyo Patient ababera ibamba.

 

Kigali FC nayo yagerageje uburyo bwinshi bw’igitego gusa ubwugarizi bwa Etoire de l’Est bubabera ibamba. Umukino wakomeje kugenda urushaho gushyuha nk’aho ku munota wa 32 Etoile de L’Est yabonye koruneri ariko iyiteye umunyezamu wa Kigali FC, Niyongira Patient ababera ibamba.

 

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Etoile de l’Est aho Ghislain Armel Djimmoe Oyambe yasimbuwe na Ibioko Kokoete Udo.

 

Kigali FC nayo yakomeje kunyuzamo igasatira kubona igitego biranga, ku munota wa 63 Mangubu Patrick Baombolia yasimbuye Arsène Tuyisenge wari wabanjemo.

Amakipe yombi yakomeje guhatana gusa ibitego bikomeza kubura ari nako umukino waje kurangira 0-0.

Etoile de l’Est izagaruka mu kibuga kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Nzeri yakira Gicumbi FC, bukeye Kigali FC yakire Al Hilal SC.