Ni umukino watangiye saa Cyenda zuzuye aho wari uyobowe n'umusifuzi Akingeneye Hicham watangiye ikipe ya Gicumbi FC yiharira umupira kurusha Amagaju FC, aho byahaye akazi katoroshye umunyezamu Sebwato Nicholas.

 

Ubwo abafana bagendaga binjira buhoro buhoro, ari nako ikipe ya Gicumbi FC yihariraga umukino inyuzamo igasatira bikomeye, ntibyasabye iminota myinshi kuko ku wa munani gusa w'umukino Bitwayiki Bahati Clement yarekuye ishoti risanga Hakizimana Steven ahagaze neza umupira awuboneza mu nshundura igitego cya mbere cya Gicumbi FC kiba kirabonetse.

 

Ku ruhande rw'ikipe ya Amagaju FC nayo yakomeje gusatira izamu rya Gicumbi FC kugira ngo barebe ko bajya kuruhuka bishyuye ariko abasore b'umutoza Lotfi Afahmia bababera ibamba bituma igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Amagaju FC yahise akora impinduka mu kibuga ashaka kureba ko yakwishyura ariko bikomeza kwanga.

 

Bimwe mu byaranze uyu mukino kandi ni amwe mu makosa yagaragaye dore ko wabonetsemo amakarita y'umuhondo agera kuri atandatu. Ku ruhande rwa Gicumbi yabonye amakarita atatu y'umuhondo ndetse n'Amagaju abona amakarita atatu.

 

Umukino wageze mu minota ya nyuma amakipe yose akigerageza gushaka ibitego ariko iminota 90 yuzura Gicumbi FC ikiyoboye n'igitego 1-0.

 

Hongereweho iminota itatu y'inyongera nayo yarangiye gutyo bihesha Gicumbi FC amanota atatu byahise bituma iyobora BK Pro League ku munsi wa kabiri, aho kuri ubu ifite amanota atandatu nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 ndetse na Amagaju 1-0.

Ku munsi wa Gatatu wa Shampiyona, Gicumbi FC izajya gusura Etoile de l'Est tariki ya 15 Nzeri 2026 , mu gihe Amagaju FC izakurikizaho Al Merrikh SC tariki ya 16 Nzeri 2026.­­­