Saa cyenda zuzuye kuri Stade y’Akarere ka Ngoma nibwo umusifuzikazi Umutoni Aline yatangije umukino w’umunsi wa gatatu wa BK Pro League wahuzaga Etoile de l’Est yari yakiriyemo Gicumbi FC.

 

Uyu mukino watangiye ubona amakipe yombi asa nayigana ariko nyuma utangira kugenda ushyuha ari nako uryohera abayakurikiye.


Bidatinze ku munota wa 17, rutahizamu wa Gicumbi FC, Tuyisenge Jean Marveil yaje gutsinda igitego ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’umuzamu.


Nyuma y’iki gitego ikipe ya Etoile de l’Est yakomeje gukina ishaka kwishyura ndetse ku 45 w’umukino nyuma y’uko umusifuzi yari amaze kongeraho iminota ibiri, Irigumaho Seiri rutahizamu wa Etoile de l’Est waje muri iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino yatsinze igitego cyo kwishyura, amakipe yombi yahise anganya igitego 1-1 ari nako igice cya mbere cyaje kurangira.

 

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Gicumbi FC ishaka igitego cya kabiri ariko myugariro Claude Masiri Luendo akababera ibamba indi mipira umunyezamu Muhawenayo Gad akayikuramo.

Amakipe yombi yakomeje guhangana ndetse akanyuzamo akagerageza uburyo bubyara igitego.

 Ibintu byaje guhinduka ubwo Gicumbi FC yinjizaga Iradukunda Kevin asimbuye Hakizimana Steven, Kevin yafashije ikipe ya Gicumbi FC kotsa igitutu Etoile de l’Est.

 

Ku munota wa 85, Gicumbi FC yabonye koruneri nyuma yo gusatira cyane izamu rya Etoile de l’Est, maze Iradukunda Kevin ayiteye kubera igitutu, abasore ba Etoile de l’Est bitsinda igitego cyinjijwe na myugariro Claude Masiri Luendo ari nako umukino waje kurangira.

 

Etoile de l’Est izagaruka mu kibuga kuri tariki 10 Ukwakira ubwo izaba yasuye El-Merrikh SC naho Gicumbi FC yo izasure Kigali FC tariki 9 Ukwakira.