Kiyovu Sports yabonye intsinzi ya mbere mu mikino itatu ya BK Pro League 2026/27, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0.


Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026.


Mu minota 15 ya mbere, amakipe yombi yakiniraga mu kibuga hagati ariko Kiyovu Sports igasatira kurushaho ndetse yabonyemo koruneri eshatu nubwo ntacyo zatanze.


Uburyo bwa mbere bukomeye bugana mu izamu bwabonetse ku munota wa 40 aho ishoti rikomeye ryatewe na Kirongozi Bazombwa Richard wari iburyo, ryafashwe n’umunyezamu Ibrahima Daouda Baleri.


Ikosa Kaneza Augustin yakoreye kuri Nsanzimfura Keddy inyuma y’urubuga rw’amahina ni ryo ryavuyemo umupira uteretse watewe n’uyu mukinnyi wa Kiyovu Sports ku munota wa 42, usanga Rwabuhihi Aimé Placide mu rubuga rw’amahina awuboneza mu izamu.


Mu minota y’inyongera ku gice cya mbere, Kagayo Hassan na Hakim Hamiss bashoboraga kubonera Kiyovu Sports ikindi gitego, ariko amashoti adakomeye bateye afatwa na Ibrahima Daouda Baleri.

Mu bihe bitandukanye by’igice cya kabiri, Gatera Moussa utoza Bugesera FC yakoze impinduka akura mu kibuga Nshuti Kevin, Isingizwe Rodrigue, Kaneza Augustin na Ndikumana Danny, ashyiramo Nshimirimana Darcy, Rugangazi Prosper, Nkubana Marc na Bahunga Mwisha Joel.


Ni mu gihe Mark Harrison utoza Kiyovu Sports we yakoze impinduka zirimo Bayo Cherif wahawe umwanya na Nsanzimfura Keddy, Gihozo David wawuhawe na Kagayo Kagayo na Harerimana Abdalaziz wawuhawe na Mugisha Didier.


Ku munota wa 53, iyi kipe yari imbere y’abafana bayo yahushije uburyo bwabazwe ku mupira watewe na Hakim Hamiss, ukurwamo na Daouda Baleri mbere y’uko Kirongozi Richard asubizamo ukajya hejuru y’izamu.


Gihozo David na we yagerageje ishoti ry’umupira ugendera hasi ryakuwemo n’uyu munyezamu wa Bugesera FC ku munota wa 65 mbere y’uko Hirwa Jean De Dieu na Rwibutso Job bashaka kwishyura mu minota 10 ya nyuma, ariko Nzeyurwanda Djihad akababera ibamba.


Uyu mukino wihariwe na Bugesera FC ku kigero cya 57%, warangiye Kiyovu Sports itahanye amanota atatu yuzuye ari na yo mbere yabonye mu mikino itatu, mu gihe iyi kipe yo mu Burasirazuba yatakaje umukino wayo wa mbere ikinnye.

Myugariro wa Kiyovu Sports, Rwabuhihi Aimé Placide, ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino. 

Kiyovu Sports izasubira mu kibuga ikina na Marine FC ku wa 10 Ukwakira mu gihe Bugesera FC izaba yakiriye Etincelles FC.