Etincelles FC yari mu rugo yatsinze Musanze FC igitego 1-0 cyo mu minota ya nyuma mu mukino w'umunsi wa gatatu wa BK Pro League 2026/2027.


Izi kipe zombi zakinnye umukino zigaragara nk'aho zinganya ingufu, mu mukino wagaragayeno uburyo bwinshi bubyara ibitego wabereye kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa kabiri, tariki 15 Nzeri 2026.


Muri uyu mukino wari ushyushye ku mpande zombi, mu gice cya mbere cyawo Etincelles FC yagerageje uburyo burenze butatu bwashoboraga kubyara igitego ariko abakina basatira imipira bakayitera hanze y'izamu.


Ikipe ya Musanze FC nayo yanyuzagamo igasatira nk'aho ari yo yasuye ariko nayo uburyo bwose yabonye ntibubashe kujya mu izamu rya mukeba.


Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati, kugeza igice cya mbere cy'umukino kirangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatanginye cyihariwe cyane na Musanze FC yanagerageje uburyo bwashoboraga kubyara igitego burenga butanu, mu gihe Etincelles FC yari mu rugo yagerageje uburyo butatu bwashoboraga kubyara igitego.


Ikipe ya Etincelles FC yari inyotewe n'intsinzi yongeye kubona igitego cyayihesheje amanota atatu, nyuma ya penaliti yatewe na Gedeon Ndonga Bivura Gedeon ku munota wa 90.


 Iminota 90 y'umukino yarangiye Etincelles FC iri imbere n'ibitego 1-0, umusifuzi wa kane yongeraho iminota ine y'inyongera yarangiye nta mpinduka.


Etincelles FC yakinaga umukino wayo wa gatatu wa BK Pro League, iraye ku mwanya wa kabiri n'manota arindwi, mu gihe izakurikizaho umukino izakirwamo na Bugesera FC tariki 10 Ukwakira 2026.

Musanze FC yakinaga umukino wa kabiri iraye ku mwanya wa karindwi n'amanota atatu, ni mu gihe izakurikizaho kwakira Gasogi United, tariki 11 Ukwakira 2026.