APR FC yatangiye BK Pro League 2026/27 itsinda Marine FC ibitego 4-2 mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wabereye ku matara ya Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026.


Wari umukino wa mbere APR FC yakinaga, aho itakiniye igihe imikino ibiri ya mbere kuko iri mu irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League.


Uyu mukino watangiye wihuta cyane, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi. APR FC yashoboraga gufungura amazamu ku mupira William Togui Mel yacomekeye Memel Dao, ariko uyu Munya-Burkina Faso ateye ishoti rikubita igiti cy’izamu.


Marine FC na yo yahushije amahirwe akomeye ku munota wa 10 nyuma yo guhererekanya neza, Niyibizi Ramadhan ahindura umupira mwiza ariko Ntirushwa Aimé ateye mu izamu ujya ku ruhande.


Iyi kipe y’i Rubavu yakinaga neza, yafunguye amazamu ku munota wa 16 gitsinzwe na Sibomana Sultan Bobo ku mupira yahawe na Bizimana Yannick.


APR FC yarushawaga muri iyi minota ndetse umunyezamu Adolphe Hakizimana yaje kuyitabara ku munota wa 22 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Bizimana Yannick.

APR FC yashoboraga kwishyura iki gitego ku munota wa 24 ubwo Memel Dao yazamukanaga umupira agacomekera Amani Michel wamusubije, ariko umupira umubana muremure.


Marines FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 34 cyatsinzwe na Ntirushwa Aimé ku mupira yari ahawe na Usabimana Olivier.


APR FC yahise irushaho gutsa ndetse biza kuyihira, itsinda igitego cya mbere ku munota wa 36 aho cyinjijwe na Cheikh Djibril Ouattara ku mupira yari ahawe na Amani Michel.


Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo, yakomeje gusatira, ku munota wa 40 ibona uburyo bwasubijwe inyuma n’umunyezamu Ishimwe Pierre ku mupira ukomeye watewe na Memel Dao. 


Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego 2-1 ariko APR FC itangirana impinduka mu gice cya kabiri aho Hakim Kiwanuka yasimbuye Amani Michel.


Ni impinduka zayifashije kuko ku munota wa 53 zayihaye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Memel Dao ku mupira wari uhinduwe Hakim Kiwanuka.

Ku munota wa 55, Ishimwe Christian aba yatsindiye APR FC igitego cya gatatu kuri coup-franc yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ariko Ishimwe Pierre akuramo umupira ujya muri koruneri.


Marine FC yayishyizemo imbaraga ishaka igitego cya gatatu, ku munota wa 59 Ntirushwa Aimé ateye ishoti rikomeye, Hakizimana Adolphe akuramo uwo mupira.


Ku munota wa 63, APR FC yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku mupira wahinduwe na Hakim Kiwanuka mu rubuga rw’amahina.


Uwiyaremye Fidali wagiye mu kibuga asimbuye Memel Dao ku munota wa 71, ni we watsinze igitego cya kane cya APR FC ku munota wa 82 ku mupira yahawe na William Togui Mel, umukino urangira ari ibitego 4-2.

Kapiteni wa APR FC, Djibril Ouattara, watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, yatowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.


APR FC yagize amanota atatu ku mwanya wa gatatu, ku rutonde rw’agateganyo rwa BK Pro League 2026/27, izasubira mu kibuga ikina na Al-Hilal SC ku wa 10 Ukwakira mu gihe Marine FC ifite amanota atatu mu mikino ibiri, izaba yakiriye Kiyovu Sports.