Al-Hilal SC ifite igikombe giheruka cya BK Pro League, yatangiye umwaka w’imikino wa 2026/27 itsinda Kigali FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wabaye kuri uyu wa 16 Nzeri 2026.


Muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Al Hilal SC yihariye iminota 10 ya mbere, ibona uburyo bubiri bw’amashoti yatewe na Omar Tamba na Ansumana Samuramu gihe Kigali FC yagerageje ishoti rya Hoziyana Kenedy ryagiye hejuru y’izamu.


Ku munota wa 16, Kapiteni wa Al-Hilal SC, Omar Taha, yazamukanye umupira, awucomekera Ansumana Samura mu rubuga rw’amahina maze na we aroba umunyezamu wa Kigali FC, Ndikuriyo Patient.


Hoziyana Kenedy yongeye kugerageza umupira wagiye hanze ku munota wa 21, iminota ibiri mbere y’uko Ndikuriyo akuramo umupira watwe na Sunday Damilare n’uwa Ahmed Salem ku munota wa 25.


Umunyezamu wa Kigali FC wari ufite akazi gakomeye uyu munsi, yongeye kuyirokora akuramo ishoti ryatewe na Omer Taha ku munota wa 36 mbere y’uko anakuramo irya Ahmed Salem ku wa 41.

Igice cya kabiri cyatangiriye aho icya mbere cyarangiriye, Al-Hilal SC ikomeza gusatira ndetse ku munota wa 50, Ndikuriyo Patient akuramo undi mupira wa Ahmed Salem.


Salem wari wagerageje kenshi, yahiriwe ku munota wa 63 ubwo yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Ansumana Samura nyuma yo gutakazwa na Nsabimana Hussein wa Kigali FC.


Ubundi buryo bukomeye bwabonetse ku munota wa 72, Emmanuel Flomo wari umaze akanya gato asimbuye atera ishoti ryakuwemo na Ndikuriyo mbere y’uko abona ubundi buryo nk’ubwo ku wa 77, na bwo Ndikuriyo agakiza izamu rye.


Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Omer Taha yashoboraga gutsindira Al-Hilal SC igitego cya gatatu, ariko umunyezamu wa Kigali FC arahagoboka.

Gutsinda uyu mukino byabaye intangiriro nziza kuri Al-Hilal SC yasubikiwe imikino ibiri ibanza yari guhuramo na Bugesera FC na Marine FC kubera ko iri gukina CAF Champions League.


Ku Munsi wa Kane wa BK Pro League 2026/27, Al Hilal SC izakira APR FC ku wa 10 Ukwakira 2026 mu gihe Kigali FC imaze kubona inota rimwe mu mikino itatu, izakira Gicumbi FC ku wa 9 Ukwakira.