Police FC yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa gatatu wa Bk Pro League 2026-27. 


Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kamena kuri uyu wa kane tariki ya 17 Nzeri 2026.


Ni umukino watangiye saa Cyenda, ku ruhande rw'Umutoza Jafaar wa Police FC yari yagaruye mu izamu Rukundo Onesime naho Umutoza wa Mukura VS, Momcilo Medic yari yongeye guhindura 11 bari babanje mu kibuga batsinda Gasogi United. 


Umukino watangiye ugenda gake ku mpande zombi, ugakinirwa cyane mu kibuga mwo hagati ku ruhande rwa Mukura VS harimo Joseph Sackey, Hussein Ssenoga na Niyonkuru Sadjat. Ku ruhande rwa Police FC harimo Nshimirimana Ismael 'Pitchu', Gakwaya Leonard na Kwitonda Alain 'Bacca'. 


Iminota 30 y'igice cya mbere yaranzwe no kwiganaho hagati y'abatoza bombi nubwo Police FC yanyuzagamo igasatira Izamu rya Police FC harimo imipira Umunyezamu Tuyizere Jean Luc yagiye akuramo, ku ruhande rwa Mukura VS kugera imbere y'izamu rya Police FC byabaye gake kuko uko bahageraga imipira myinshi Mutsinzi Patrick yapfushaga ubusa .


Guhera ku munota wa 35, amakipe yombi byananiranye kwinjira mu bwugarizi maze abakinnyi barimo Boateng Mensah wa Mukura VS na Kwitonda Alain wa Police FC batangira guterera imipira kure bashaka gutungura abanyezamu bo kumpande zombi .


Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0. 

Mu gice cya kabiri, Umutoza Momcilo Medic ku ruhande rwa Mukura VS yakoze impinduka eshatu akuramo Niyonkuru Sadjat, Mutsinzi Patrick na Samuel Pimpong ashyiramo Niyonizeye Fred, Irumva Justin na Freedom Mungudit byatumye hiyongera ambaraga nyinshi mu busatirizi bwa Mukura VS, kuva ku munota wa 47 Mukura VS yarushije Police FC guhererekanya umupira ariko kwinjira mu bwugarizi bwikipe y'igipolisi cy'u Rwanda bikomeza kugorana .


Police FC nayo yakoze impinduka Ekorie, Kwitonda Alain na Asman Ndikumana bavuye mu kibuga basimburwa na Manishimwe Djabel, Ishimwe Christian na Luc Bide, aha niho Police FC yatangiye gukanguka yugariza izamu rya Mukura VS&L. 


Bigeze ku uinota wa 85, Police FC yakoje igitutu izamu rya Mukura VS&L ariko abasore ba Momcilo Medic bahagarara neza birangira iminota 90 ari 0-0.


Umusifuzi wa kane, Muhayeyezu Roberto yongeyeho iminota ine, Police FC n'ubundi ikomeza gusatira Mukura VS. Ku munita wa kane w'inyongera ni bwo Police FC yabonye koruneri, iyi koroneri yatewe neza na Manishimwe Djabel ayitera neza isanga Ishimwe Christian awutereka ku mutwe asimbutse abakinnyi bose ba Mukura VS, yinjiza umupira mu rushundura, Police FC iyobora umukino gutyo.

Ishimwe Christian watsinze igitego niwe wagizwe umukinnyi mwiza w'umukino .


Ku munsi wa kane wa. BK Pro League ,Mukura Victory Sports izakina na Amagaju FC kuri Stade ya Kamena naho Police FC izakina na Sunrise FC i Nyagatare.