Rutahizamu w'Umunye-Congo, Malanda Destin Exauce, yabaye ibamba ku Amagaju FC yakiniraga umwaka w'imikino ushize, ayitsinda ibitego bibiri byafashije Musanze FC gutsinda ibitego 3-1, ibona amanota atatu y'ingenzi mu mukino w'umunsi wa Karindwi wa BK Pro League.


Uyu mukino warumbutsemo ibitego wabereye kuri Stade Kamena i Huye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026.


Amagaju FC ni yo yatangiye umukino yotsa igitutu izamu rya Musanze FC. Ibi byaturukaga ku guhuza neza hagati mu kibuga kw'abakinnyi barimo Irutingabo Jean Boris, Niyonkuru Jean Pierre na Shaban Gloire, byatumye abasore b'i Nyamagabe biharira umupira.


Ku munota wa gatatu gusa, Amagaju yabonye uburyo bwiza binyuze kuri Karihungu Nganizi wahinduye umupira imbere y’izamu, ariko myugariro wa Musanze FC, Mukengere Christian awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.


Igitutu cy'Amagaju cyabyaye umusaruro ku munota wa 13 ubwo Shaban Gloire Salomon yasunikiraga umupira rutahizamu Lody Rodrigue Mwinyi, na we akubura amaso akareba uko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ahagaze, maze arekura ishoti ryo hasi riboneza mu nshundura, igitego cya mbere kiba kiranyoye.


Nyuma yo kwinjizwa igitego, Umutoza wa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel, yakoze impinduka za kare adatindiganyije. Ku munota wa 22, yakuye mu kibuga Allan Kateregga yinjiza rutahizamu w'Umunye-Congo, Malanda Destin Exauce. Izi mpinduka zahinduye isura y'umukino kuko Musanze FC yahise yigaranzura Amagaju itangira gusatira cyane.


Ku munota wa 44, uyu Malanda wasimbuye yishyuye igitego kuri penaliti, nyuma y'uko Bakaki Shafiki akoze umupira n'amaboko mu rubuga rw’amahina. Umusifuzi Ngabonziza Dieudonme yasoje igice cya mbere amakipe yombi anganya igitego 1-1.


Mu gice cya kabiri, Musanze FC yongeye gukora impinduka, yinjiza Dikoume Kouathe na Charles Nonso basimbuye Ndayishimiye Edouard (na we wahoze akinira Amagaju) hamwe na Hertier Francois.


Ibi byafashije iyi kipe yo mu Majyaruguru kwiharira umupira no kurema uburyo imbere y'izamu, maze ku munota wa 55, Malanda Destin atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Niyitanga Emmanuel. 


Mu gushaka kwishyura byihuse, Umutoza wa Amagaju FC, Nshimiyimana Canisius, yakuye mu kibuga Potty Masimango Fiston na Niyonkuru Jean Pierre, hinjira Jordan Dimbumba Nzau na Ntwali Anselme. Aba bakinnyi bagerageje kurema uburyo imbere y'izamu, ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akomeza kubabera ibamba.


Ku munota wa 84, rutahizamu Lody Rodrigue Mwinyi yabonye uburyo bwabazwe bwo kwishyura, ariko ateye ishoti umupira unyura hejuru y'izamu.


Ubwo iminota 90 y'umukino yarangiraga hakongerwaho ine, Musanze FC yabonye andi mahirwe yo gushimangira intsinzi ku gitego cy'agashinguracumu cyatsinzwe na Hakizimana Thity muri iyo minota y'inyongera. Ni igitego cyavuye kuri koruneri yatewe neza na Kwihangana Cedekia, maze umukino urangira ari ibitego 3-1.


Rutahizamu Destiny Malanda Exauce ni we watowe nk'Umukinnyi w'Umukino nyuma yo kwitwara neza asimbuye agahindura umukino imbere y'ikipe yahozemo, atsinda ibitego bibiri.


Iyi ntsinzi yatumye Musanze FC igira amanota icyenda mu mikino itandatu imaze gukina, ifata umwanya wa gatanu, mu gihe Amagaju FC yayiguye mu ntege ku mwanya wa gatandatu n'amanota arindwi yasaruye mu mikino irindwi ya BK Pro League.


Mu mikino y'umunsi wa munani iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, Musanze FC izasura Etoile de l'Est i Ngoma, mu gihe Amagaju FC azajya gusura Bugesera FC.