Igitego kimwe kuri kimwe ni cyo cyatandukanyije Al Merrikh SC na Mukura VS mu mukino w'umunsi wa karindwi wa BK Pro-League 2026-27. 


Ni umukino wabaye kuri Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira kuri Kigali Pelé Stadium aho wabaye nyuma y'uwo Al Hilal SC yatsinzemo Gasogi United bibiri ku busa. 


Uyu mukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati cyane, gusa Al Merrikh SC ni yo yari yawihariye ubona irimo yubaka ishaka igitego ariko kumenera mu bwugarizi bwa Mukura VS byari bitarakunda.


Amahirwe ya mbere yabonetse muri uyu mukino ni ayo ku munota 15 ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Aboubacar Bachir Bangoura maze Daba Sogoba ashyizeho umutwe umunyezamu wa Mukura VS, Tuyizere Jean Luc arawufata.


Ku makosa y'umunyezamu wa Mukura VS, Tuyizere Jean Luc yakoze ku munota wa 16, yateye umupira nabi awihera Mohamed Gabne wahise atsindira Al Merrikh SC igitego cya mbere.


Al Merrikh SC yashakaga igitego cya kabiri, abakinnyi nka Aboubacar Bachir Bangoura ku munota wa 22 na Obino Chisala ku munota wa 25 bagerageje amashoti ariko umunyezamu ayakuramo.


Mohamed Gbane yongeye kugerageza ishoti ku munota wa 40 ariko Tuyizere Jean Luc awukuramo.

Mukura ntabwo yageze cyane imbere y'izamu rya Al Merrikh SC uretse ku munota wa 33 ubwo Boateng Mensah yacomekeraga umupira Pimpong Samuel maze akinjira mu rubuga rw’amahina ariko yajya gutera agasanga umunyezamu yawumutwaye.


Pimpong kandi ku munota wa 35 yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu. Bagiye kuruhuka ari kimwe ku busa.


Bitandukanye n'igice cya mbere, Mukura VS yagarukanye imbaraga ishaka igitego cyo kwishyura, gusa mbere y'uko ikabona, Fenohasina Gilles yari abatsinze igitego cya kabiri ariko Jean Luc awukuramo asubijemo nabwo awukuramo. 


Mukura VS yarimo ikina neza yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 51 cyatsinzwe na Boateng Mensah ku mupira yari ahawe na Pimpong Samuel. 


Al Merrikh SC yashyizemo imbaraga ishaka igitego cya kabiri, ibona uburyo bwinshi ariko imipira myinshi bayitera ikajya hanze y'izamu uretse Fenohasina Gilles ku munota wa 60 na Nantenaina Mika ku munota wa 90 yagannye mu izamu ariko nayo umunyezamu akayikuramo.


Mukura VS nayo yashakaga igitego cya kabiri, gusa umupira ukomeye wo ku munota wa 83, watewe na Boateng Mensah, umunyezamu Brahima Sanou yawukuyemo. Umukino warangiye ari kimwe kuri kimwe. 

Al Merrikh SC yakoresheje imyanya yayo yose yo gusimbuza aho Ramadan Agab Shareif, Idris Babajide, Faisal Ishag, Mohamed Gbane na Aboubacar Bachir Bangoura bavuyemo hinjiramo Mohammed Makeen, Alrashed Mohamoud, Enock Morrison, Nantenaina Mika na Teya Abudegen. 


Mukura VS nta mpinduka n'imwe yigeze ikora, abakinnyi yatangiranye umukino nibo bawusoje.